Ibi ni byo abanyeshuri bo ku ishuri rya Kagarama Secondary School bigishijwe ku wa 29 Ukwakira 2025.
Umuyobozi mukuru wa Afri-Global Cooperation Program Ltd Michael Shyaka Nyarwaya yavuze ko muri gahunda y’igihugu ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST 2) harimo no kuvana ubwizigame bw’Abanyarwanda kuri 12,4% bukagera kuri 25%, avuga ko ibyo bitagerwaho hatabayeho ubukangurambaga mu rubyiruko kugira ngo bumve akamaro ko kwizigamira.
Ati “Urubyiruko rwinshi rwumvaga kwizigamira ari iby’abantu bamaze gukira cyangwa baba bafite amafaranga menshi, nyamara kwizigamira ni ukwigomwa, muri ya mafaranga ubonye ugakuraho make yo kwizigama.”
Akomeza avuga ko ari yo mpamvu bashyizeho gahunda yo kwigisha urubyiruko cyane cyane urukiri mu mashuri, bakarwigisha uburyo bwo kwizigama rukiri ku ntebe y’ishuri, uburyo bwo gukoresha neza amafaranga n’ibindi ku buryo bazarangiza kwiga ari abantu bafite aho bahera aho gutegereza kuzabona akazi.
Ati “Ushobora gutangira wizigama igiceri cy’ijana ku munsi, ku mwaka ni ibihumbi 36 Frw, ugakomeza amafaranga akazagwira, ujya kurangiza ishuri utari muri ba bandi bategereje guhabwa akazi ahubwo noneho urimo uribaza ngo muri aya mafaranga mfite ni iki nakora cyambyarira inyungu? Aho watwegera kuko dufitanye imikoranire n’ibigo byinshi tukagufasha guteza imbere umushinga wawe ariko ufite aho uhera nawe.”
Shami Rindiro Benigne ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye kuri Kagarama Secondary School, kuri ubu ufite ubwizigame bw’ibihumbi bisaga 700 Frw yizigamye ahereye mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.
Shami yavuze ko igitekerezo cyo kwizigama yagikuye ku babyeyi be bahoraga babimubwira nyuma aza kubitangira yizigama amafaranga akuye muyo iwabo bamuhaye yo kwifashisha.
Ati “Nabitangiye nkoresha amafaranga mu rugo bampaye yo kwifashisha hano ku ishuri bitangira mbika make cyane nk’igiceri cy’ijana ariko nyuma n’andi yose mbonye nkajya nkuraho make nkizigama.”
Uyu munyeshuri avuga ko ageze mu mwaka wa gatanu yabonye mugenzi we baturanye wavuye mu ishuri kubera kubura ubushobozi, ahitamo kumwishyurira ishuri akoresheje bwa bwizigame bwe.
Ati “Nabiganirije ababyeyi banjye barabikunda kumva ko noneho ntangiye no kumva ko hari icyo nakora muri sosiyete baranshyigikira. Kugeza ubu uwo mwana ni njye umwishyurira mbikuye mu bwizigame bwanjye.”
Umuyobozi ushinzwe ibicuruzwa muri Equity Bank Rwanda Plc, Joyce Mukarutesi, yavuze ko ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu kwigisha abana babo kwizigamira kuko ari inyungu z’abana babo.
Ati “Dufite konti zahariwe abana umubyeyi aza agafunguriza umwana we konti y’ubwizigame akajya agenda ashyiraho amafaranga, umwana yazageza imyaka 18 akayimuha. Iyo umwana umweretse iyo konti nawe akayigiraho uruhare akurana umuco wo kwizigama.”
Umuyobozi wungirije wa Kagarama Secondary School, Innocent Bijyiyobyenda, yavuze ko kwigisha abana kwizigama no gukoresha neza amafaranga biri mu masomo bigisha gusa abana bari bakwiye no kubyibonera ko ibyo babigisha ari na byo bikenewe hanze.









