00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango ’Difference She Makes’ wiyemeje kugabanya icyuho cy’abagore bajya mu myanya y’ubuyobozi

Umuryango ’Difference She Makes’ wiyemeje gukuraho icyuho cy’abagore batazamuka mu myanya y’ubuyobozi mu nzego z’ubutabera muri Afurika, ahanini giterwa n’imyumvire ivuga ko abagore badashoboye.

Ni umuryango watangiye gukora mu 2025, aho ugenda ukora ibiganiro bitandukanye mu bihugu bitandukanye muri Afurika bishishikariza abagore gutinyuka no guharanira uburenganzira bwabo bwo guhabwa amahirwe yo kugera mu myanya ikomeye y’uboyobozi mu myuga bakora.

Uyu muryango ugaragaza ko n’ubwo ibihugu byinshi bigenda bishyiraho amategeko ateza imbere uburinganire ndetse no kwemerera abagore kujya mu myanya mu kazi, mu nzego z’ubutabera ho usanga abagore bahabwa amahirwe yo gukora mu myanya yoroheje ariko amahirwe yo kuzamuka ngo babe abayobozi bakomeye akaba macye.

Uyu muryango ugaragaza ko ahanini biterwa n’imyumvire ko abagore badashoboye cyangwa batashobora kuyobora iyo myanya, ibyo ugaragaza ko bikwiye gucika abantu bakumva ko kuyobora byakorwa n’uwo ari wese ubifitiye ubushobozi hatitawe ku kuba ari umugabo cyangwa umugore.

Irene Kerubo uri muri uyu muryango yavuze ko intego nyamukuru y’uyu muryango ari gukuraho icyo cyuho.

Ati “Uyu muryango waziye igihe kuko n’ubwo abagore babona akazi mu rwego rw’ubutabera kurenza uko byari bimeze mbere baracyahura n’imbogamizi zibakumira kugera mu myanya yo hejuru. Ubu bukangurambaga bugamije kwerekana ibyo bibazo ndetse no gutuma abo bagore bahabwa amahirwe yo kugera kure mu mirimo yabo.”

Umunyamakuru mu Afurika y’Epfo, Ntombi Nkosi, yavuze ko “Ubu bukangurambaga atari ubwo gutuma abagore batabona imirimo gusa ahubwo butuma aho bakora bagaragara kandi bakubahwa.”

Uyu muryango ukorera mu bihugu bitandukanye muri Afurika birimo Afurika y’Epfo, Kenya, Nigeria n’ibindi.

Mu kugera ku ntego zawo uyu muryango wifashisha ibiganiro bitandukanye bigenda bica ahantu hatandukanye harimo no kuri televiziyo aho batumira abagore batandukanye bafite ibyo bagezeho barimo nka Anne Ireri uyobora ihuriro ry’abagore b’anyamategeko muri Kenya, kugira ngo basangize abandi urugendo rwabo n’imbogamizi bagiye bahura nazo.

Uyu muryango kandi ukora ubuvugizi ndetse ugakangurira abikorera mu nzego z’ubutabera guha amahirwe abagore angana n’ahabwa abagabo.

Difference She Makes ni umuryango ugamije gukura icyuho mu bagore bakora mu butabera batagera mu myanya y'ubuyobozi

Special pages