Muri kaminuza ho abenshi bahaciye bazi ko mwarimu akwerekera ariko ibyinshi ukabyikorera binyuze mu gukora Ubushakashatsi, gusoma ibitabo byagiye byandikwa ku ngingo uri gukoraho n’ibindi.
Akenshi ariko Ibi wasangaga abanyeshuri bagize ubushake bucye bwo kugira ibyo bikorera nk’ibisubizo by’ibibazo bihari muri sosiyete, n’igihe hari ibyo bakoze bikaguma mu bitabo ntibagire ubushake bwo kubishyira mu bikorwa.
Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuhinzi, amashyamba no gutunganya ibiribwa (UR-CAFF) icyo kibazo yabikemuye binyuze mu gushyiraho urwego rushinzwe ubushakashatsi no guhanga udushya ndetse n’urushinzwe gufasha abanyeshuri mu bikorwa bibategurira kujya ku isoko ry’umurimo.
Umuyobozi w’ubushakashatsi n’ihangabishya muri UR-CAFF, Rev. Dr. Nathan Kanuma Taremwa yasobanuye uburyo abanyeshuri bafashwa guhabwa ubumenyi mu bigendanye no guhanga ibishya.
Ati “Uburyo bwa mbere ni uko dutegura abanyeshuri gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari binyuze mu kwigisha abanyeshuri kumenya gukorana kugira ngo buzuzanye mu gushaka ibisubizo.”
Yagaragaje ko iyo abanyeshuri bavuye mu mashuri yisumbuye baza hari ubumenyi bafite bujyanye no gukora ibintu bitandukanye gusa iyo bahageze babafasha kubwongera binyuze mu kubaherekeza.
Yavuze ko iyo hari abanyeshuri bafite ibitekerezo byo guhanga ibishya bagenda babashyira mu matsinda kugira ngo bahuze ibitekerezo byo gushyira mu bikorwa umushinga baba bafite ndetse babashakira n’abashakashatsi babatoza uburyo babikoramo.
Dr. Kanuma yavuze ko bafasha abanyeshuri kugira ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga bibafasha mu kuvumbura ibintu bitandukanye byifashishwa mu gukemura ibibazo bitandukanye muri sosiyete.
Imishinga y’abanyeshuri biga muri UR-CAFF
Abijuru Affisah afite umushinga wo kongerera agaciro ibishishwa by’imineke aho abyongerera agaciro akabikoramo umuti w’inkweto n’isabune.
Avuga ko uyu mushinga amaze umwaka awutangiye nyuma yo kubona ko abantu bakunda kurya imineke ariko byagera ku bishishwa byayo ugasanga bagiye babijugunya aho babonye hose ibituma biteza umwanda ndetse akaba ari yo mpamvu yahisemo kubibyaza umusaruro abikoramo umuti w’inkweto n’isabune.
Ati “Akenshi usanga iyo umuntu amaze kurya umuneke igishishwa cyayo kiba umwanda cyangwa se kikakubera umutwaro kandi nyamara twakakibyaje umusaruro binyuze mu kugikoramo umuti w’inkweto n’isabune.”
Irakiza Aime Patrick, ari nawe ufite umushinga wahize indi wo gukora ubworozi bw’amafi abuhuje n’ubuhinzi bw’imboga.
Yavuze ko mu Rwanda hari ikibazo cy’uko ubutaka ari buke gusa abaturage bagakomeza kwiyongera umunsi ku munsi akaba ari yo mpamvu yahisemo gukora uyu mushinga uzajya ufasha korora amafi no guhinga imboga icyarimwe kandi byose bikakubyarira umusaruro.
Yasobanuye ko umwanda w’amafi ari wo uhinduka ifumbire z’imboga umuntu ahinga ku buryo umuntu ukora ubu bworozi buvanze n’ubuhinzi ashobora kubona umusaruro mwinshi ku byo akora
Charles Niyomugisha na Umufasha Parfait bafite imashini cyangwa sisitemu yifashishwa mu gufata umusaruro umuhinzi yasaruye ukawanika hifashishijwe ikoranabuhanga mu buryo bworoshye kandi budatwara igihe kinini.
Bagaragaza ko impamvu batangije uwo mushinga ari ukubera ko mu Rwanda hari ikibazo cy’uko abahinzi bahinga ariko bagera mu gihe cy’isarura ugasanga umusaruro hafi ungana na 40% wangirika kubera kubura amasoko naho kwanikira hujuje ibisabwa.
Niyomufasha yagize ati “Urugero mu majyaruguru abahinzi bakunze guhinga ibireti urumva hahora hakonje cyane bigatuma kubyanika bigorana gusa sisitemu yacu irabyanika kandi bikagumana umwimerere wabyo bituma ku isoko bikundwa cyane n’abahinzi babyo bakabona ibiciro bishimiye.”






