00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro w’amafi warenze toni ibihumbi 52 mu 2025

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, yagaragaje ko mu mwaka wa 2024/2025 umusaruro w’amafi wazamutse mu buryo bufatika aho mu 2025 wageze kuri toni 52.439 uvuye kuri toni 43.133 wariho mu 2024.

Minagri igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cya 2025, urwego rw’ubuhunzi rwazamutseho 10% ibyatumye umusaruro mbumbe w’igihugu uzamukaho 1,5%.

Ni mu gihe umusaruro w’amafi wazamutse ku kigero cya 34%, dore ko uyu mwaka wasize habonetse abana b’amafi miliyoni 71,6.

Umusaruro w’amafi mu Rwanda uko imyaka ishira ugenda wiyongera kuko nko mu 2023 wari toni 46.495 uvuye kuri toni 43.560 wariho mu 2022, mu gihe mu 2021 wari toni 36.047.

Ibi ahanini byatewe n’amahugurwa yagiye ahabwa abaturage ndetse no gushishikarizwa kwibumbira muri koperative, aho nko mu mwaka wa 2025 abarenga 1.737 bahuguwe ku bijyanye no korora amafi mu buryo bugezweho.

Si ibyo gusa kandi kubona ibikoresho bigezweho ndetse n’ibiryo by’amafi mu buryo bworoshye biri mu bituma uyu musaruro wiyongera.

Ibi byatumye aborozi b’abamafi bamenya uburyo bwiza bwo kongera umusaruro wayo, aho nk’ikigo gikora ubworozi bw’amafi, Kivu Choice hatchery, ari cyo kiyoboye ibindi mu gutanga abana b’amafi kuko gitanga nibura 52,4% y’abana b’amafi baboneka mu Rwanda kuko gishobora gutanga abana b’amafi barenga miliyoni 37.

Aborora amafi bagaragaza ko kuzamura umusaruro bituma ibiciro by’amafi bigabanyuka nk’uko Umuyobozi Mukuru wa Fine Fish, Themistocles Munyangeyo, yabivuze.

Ati “Igiciro cya tilapia cyavuye kuri 4.800 Frw ku kilo, kigera kuri 4.200 Frw muri Nzeri kandi byose bitiwe n’uko umusaruro wiyongereye.”

Benjamin Bizima wo muri Kivu Choice we yabwiye The New Times ko icyongera umusaruro ari ubumenyi no kubasha kubona amafaranga yo kubishoramo.

Mu Rwanda ubushakashatsi bwari bwarakozwe mu 2012, bwagaragazaga ko umubare w’abantu barya amafi wari uri hasi cyane ugereranyije n’andi matungo mu Rwanda.

Icyo gihe wari kuri toni 25.000, muri zo toni 16.000 zabaga zaturutse imbere mu gihugu naho toni 9.000 zaturutse mu mahanga.

Biteganyijwe ko mu 2035 u Rwanda ruzaba rugeze ku musaruro w’amafi ungana na toni 80.620.

Umusaruro w'amafi mu Rwanda wageze kuri toni 52

Special pages