Iyi nama yatangiye ku wa 8 Ukuboza izarangira ku wa 12 Ukuboza 2025.
Ni inama iri kwiga ku buryo AI yakoreshwa mu bushakashatsi, kwigisha, kwiga, ndetse no gufasha abanyeshuri gukora ibintu bitandukanye.
Iyi nama kandi itanga urubuga rwo gusangira ibitekerezo, uburyo bwo gukora ubushakashatsi, n’uburyo AI yakoreshwa mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Umuyobozi Mukuru Uungirije wa UoK ushinzwe Ubushakashatsi, guhanga udushya n’ubucuruzi yavuze ko iyi nama ijyanye n’umurongo mugari w’iyi kaminuza wo kwigisha abanyeshuri bayo kugendana n’Isi y’ikoranabuhanga iri kwihuta.
Ati “Muri Afurika ntabwo AI igifatwa nk’ikintu kidasobanutse kuko kiri gukoreshwa mu ishuri i Kigali, Lagos, Accra, n’ahandi. Abanyeshuri bari kurushaho gukoresha ikoranabuhanga rya AI. Rero tugomba kureba amahirwe abirimo ndetse n’ibibazo bishobora gutezwa na ryo bikeneye ko tubyitaho.”
Akomeza ati “Kuri Kaminuza ya Kigali, intego yacu ni guha abanyeshuri ubumenyi, imyumvire ndetse n’uburezi bibafasha kujyana n’iri terambere riri kwiruka ku Isi. Ntabwo tubona AI nk’igikoresho kiri aho gusa ahubwo tuyibonamo amahirwe azadufasha kwiga no guhanga udushya twagirira akamaro umugabane wose.”
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga na inovasiyo muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inavasiyo, Esther Kunda, yashimiye iyi kaminuza yateguye iyi nama avuga ko ku Isi ibintu byose bisigaye bikoresha AI bityo hakenewe n’abarimu bafite ubumenyi buhagije kuri yo.
Ati “ AI ntabwo yahindura umugabane wacu tudafite abarimu biteguye neza, ubuyobozi bwiza, ndetse n’amategeko akomeye ayigenga.”
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC) Dr. Edward Kadozi, yavuze ko AI ari igikoresho cyiza ariko kititondewe cyakwangiza byinshi.
Ati “AI ni igikoresho gikomeye cyafasha abarimu kunoza ibyo bari basanzwe bakora neza uhereye ku guha abanyeshuri amasomo abateganyirijwe, gukora isuzuma ndetse no kuzamura ubunyamwuga bwabo, gusa kititondewe cyateza ibyago byinshi kurenza ibyiza cyatuzanira."
ICAIED 2025 ni inama ibaye bwa mbere muri Afurika yateguwe na UoK hagamijwe kurebera hamwe uburyo iri koranabunga rya AI ryazamura ireme ry’uburezi muri Afurika binyuze mu guhugura abarimu, gukora ubushakashatsi no gushyiraho umurongo n’amategeko AI yakoreshwamo kugira ngo itazateza ibibazo.








