Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abasenateri ku wa 26 Ugushyingo 2025.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV7) bwagaragaje ko ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije mu Rwanda zageze kuri 5,4% mu 2024 zivuye kuri 1% mu 2017.
Ni ubushakashatsi bwakorewe ku ngo 15.066 bugaragaza ko 75% by’ingo zo mu Rwanda zigitekesha inkwi, mu gihe 18,8% zikoresha amakara. Ingo 0,6% zo zitekesha ibisigazwa by’imyaka bahinze, na ho abatekesha gaz cyangwa biogaz n’amashanyarazi ni 5,4%.
Abasenateri bagaragaje ko hari gahunda ya Biogaz yari yatangijwe yitezweho igisubizo ariko kuri ubu bisa n’aho nta musaruro yatanze, bakabaza niba nta cyakorwa ngo yongere ishyirwemo imbaraga.
Senateri Mukabalisa Donatille yagize ati “Gahunda ya Biogaz iramutse ikozwe neza yabasha no gufasha bariya bari mu cyaro cya kure kugabanya gutekesha inkwi. Ngira ngo hari ibyari byarakozwe ariko bigaragara ko ibirenga 75% bitabashije gukora, ese mwakoze igenzura ngo mumenye impamvu bitabashije gukora, ngo noneho mukosore ibitabashije kugenda neza cyangwa ngo mugire n’ibindi mwakora kugira ngo bibashe gufasha kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije?”
Senateri Uwera Peragie ati “Mu ngamba n’ubundi twagaragarijwe ibijyanye na Biogaz, ni iki kidasanzwe kigiye gukorwa kuri yo ku buryo yakomeza gukoreshwa nk’imwe mu ngamba zizakomeza kutugabanyiriza ibicanwa?”
Senateri Dr. Frank Habineza ati “Icya biogaz bakigarutseho natwe twaragisuye, birababaje kuba harashowemo amafaranga menshi cyane nta kintu kiravamo, bigasa n’aho ari umushinga wananiwe. Nasabaga ko niba bigishoboka na yo twayitekerezaho cyane kuko yadufasha. Twabonye ko abashoboye kuyikoresha nko mu magereza byakunze, tuyikoresheje n’ahandi byakunda.”
Minisitiri Gasore yavuze ko umushinga wa Biogaz watangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2006 byagaragaye ko utageze ku ntego wari ufite.
Ati “Iyo urebye ijanisha ry’ibyakozwe kuva mu 2006 byarengaga 10.000, ukabona ibigikora byaragabanyutse cyane kuko inyigo yakozwe yagaragazaga 15%. Bigaragara ko uyu mushinga utageze ku ntego wari utegerejweho kandi nyamara ufite amahirwe menshi yo kuba watanga umusanzu.”
Yavuze ko inyigo yakozwe yagaragaje ibitaragenze neza haba mu gutegura umushinga, bishingiye ku kuba hatarabayeho uburyo buhagije bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryawo umunsi ku wundi n’ibijyanye no gutoranya abantu bazihabwa ariko ko ugiye kuvugururwa.
Ati “Inyigo yakozwe itugira inama yo kuziha abantu bafite nibura inka eshatu, abantu bafite amazi, bikanajyana n’icyo izo nka zariye. Mu kongera gukora uyu mushinga noneho twahisemo kubanza gukora ahantu hato, tukabyiga, twamara kubyiga tukabyagura. Twatangiranye n’umufatanyabikorwa UNDP mu Burasirazuba. Ni ukuvuga ngo ureka kuba umushinga wa Biogaz ukaba uwa Biogaz ijyanye n’ubworozi.”
Yakomeje ati “Uwo mushinga urimo uratanga icyizere kandi uko tubona turi kubyumva neza tuzagenda twagura tugere no mu bindi bice ariko tubikore mu buryo bwizewe ko butazongera kudusubiza mu bibazo nk’ibyabayeho mbere.”
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022, yagaragaje ko Biogaz 10.913 zubatse mu Rwanda hose, izigera mu 8354 zidakora mu gihe Leta yashoyemo arenga miliyari 3 Frw nka Nkunganire.



Ibitekerezo 0