00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta yatanze ibyumweru bibiri: Ikibazo cya moto za Spiro gihagaze gute? Umuti uraba uwuhe?

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yerekanye ko yinjiye mu kibazo cya moto z’amashanyarazi z’uruganda Spiro, zimaze igihe zishinjwa ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubuziranenge bwazo, yemeza ko hagomba kuboneka igisubizo kirambye kandi gifatika mu gihe cya vuba.

Moto z’uru ruganda ni zimwe mu zimaze kumenyekana ku isoko ry’u Rwanda, cyane cyane kuva rwafata icyemezo cyo kwimakaza ikoreshwa ry’ibinyabiziga by’amashanyarazi.

Mu nenge abakoresha moto za Spiro cyane cyane abamotari bamaze igihe bagaragaza, harimo ikibazo cya bateri zishyuha cyane, kuba zitakibika umuriro igihe kinini no kuba abakeneye ibikoresho byo gusimbuza igihe ibindi byangiritse bagorwa no kubibona.

Ibi bibazo bya bateri ngo bishobora no kugira ingaruka kuri feri z’iyi moto, aho bagaragaza ko zishobora guteza impanuka.

MINICOM ku wa 11 Ugushyingo 2025 yatangaje ko yakiriye ibibazo byagaragajwe n’abakiliya ba Spiro, kandi ko ku bufatanye na RICA, RSB, RURA na MININFRA biri gukurikiranwa kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yagaragaje ko ikibazo cyamaze kumenywa n’inzego zitandukanye kandi ko bari kugikurikirana.

Ati “Ikibazo uko cyagaragaye, uko cyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga, mu makuru n’ibyo natwe tubona abatwegera nka Minicom, twabonye ko harimo ikibazo koko. Twegereye uru ruganda rukora kugira ngo twumve imbogamizi bagize tunabibutse ko bafite inshingano ku Banyarwanda, ku baguzi no ku bakiliya babo.”

Yavuze ko kandi hari kurebwa niba hari icyo uru ruganda rwaba rwarishe bishingiye ku mategeko no kurengera abaguzi n’abantu muri rusange cyane ko hagiye havugwa ibibazo bishingiye kuri feri zidakora uko bikwiye.

Yakomeje agaragaza ko hagomba kuboneka igisubizo kirambye kandi gifatika gisubiza ibyo bibazo bigaragazwa n’abakiliya ba Spiro.

Ati “Ni ibintu turimo kwiga, turi kubirebera muri rusange kugira ngo dushake igisubizo. Ariko ku rundi ruhande ni uruganda rukora, ruri gutanga akazi, runatanga ibicuruzwa byagakwiye kuba ari byiza binakenewe ku isoko, rero ni ibintu turimo kurebaho.”

Yongeyeho ati “Kuba hagomba kuba hari igisubizo kirambye kandi gifatika gisubiza kuri ibyo bibazo byo bigomba kuba. Turi gukorana n’inzego nyinshi zitandukanye, RICA, RSB, MINECOFIN, n’izindi. Nabonye hari n’abasabye ko twakorana na RIB nayo bibaye ngombwa icyo gihe nayo bizakorwa. Icyangombwa ni uko hagomba kuboneka igisubizo kandi kizaboneka.”

Kajangwe kandi yavuze ko bitarenze ibyumweru bibiri igisubizo kuri ibyo bibazo kizaba cyamenyekanye.

Ati “Ndumva mu mpera z’iki cyumweru cyangwa mu itangiriro z’ikindi hazaba hari igisubizo kandi muzakimenyeshwa.”

Antoine Marie Kajangwe yagaragaje ko hari gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cya moto za Spiro

Icyo Spiro yavuze kuri iki kibazo

Binyuze mu itangazo Spiro yashyize hanze ku wa 8 Ugushyingo 2025, yavuze ko bimwe mu bibazo moto byari byagaragaye, byamaze kubonerwa umuti.

Yavuze ko hari bateri zishobora kugira ibibazo, ko “ariko iyo bigaragaye zihita zihindurwa. Ndetse ibikorwa bikomeje byo kuzivugurura byahinduye imikorere yazo”.

Uru ruganda rwavuze ko ikibazo cyakunze kubaho cyo kubura kw’ibikoresho by’izi moto cyakemuwe, ko kandi gufungura ikigo giteranya izi moto mu Rwanda byoroheje ibijyanye na serivisi zo kuzikanika.

Kugeza ubu, Spiro ikorera ku masite asaga 650 yo guhindura bateri hirya no hino mu Rwanda, 50% abarizwa mu Mujyi wa Kigali. Ivuga ko ibi bituma abamotari babasha gusimbuza bateri zabo mu gihe gito.

Iti "Nubwo ibibazo bya tekiniki bishobora kuvuka, bateri zifite inenge zihita zisimburwa, kandi ivugurura ryazo rikomeje kuba, ryatumye imikorere n’ubwizerwe byazo byiyongera. Dukomeje no kwagura imikorere yacu. Ubu duteganya kugera ku bigo byo gusimbura bateri 1200 mu mpera z’umwaka wa 2025, kugira ngo itangwa rya serivisi n’ubwisanzure by’abamotari bacu byiyongere."

Spiro yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2022.

Moto za Spiro zifite ama-rayon mu mapine ni zo zivugwa muri iki kibazo

Amaririra y’abaguze n’abatwara moto za Spiro

IGIHE yaganiriye n’abamotari batwara moto za Spiro mu kumenya imiterere y’ibibazo bahura na byo.

Nubwo hari ibibazo byinshi bigaragazwa n’abamotari, izo moto za Spiro ziri mu byiciro ariko hakaba kimwe kibasiwe cyane nk’uko abamotari babigaragaza.

Moto zibasiwe cyane ni izifite ama-rayon ku mapine aho bagaragaza ko gufata feri zayo mu gihe bagenda ahamanuka biba bigoye cyane, bikaba byaba intandaro y’impanuka.

Mu bamotari 10 batwara moto za Spiro, batatu bagaragaje ko ikibazo cya feri kuri izo moto gituruka ku bumenyi buke bw’abazitwara mu gihe abandi bemeje ko gishingiye ku miterere yazo.

Umwe yagize ati “Njye narindi kumanuka i Nyamirambo mbura feri, mvuza induru ni uko nageze ahantu hatambika ikagabanya umuvuduko. Kereka niba mwamvuganira bakansubiza amafaranga yanjye.”

Mugenzi we witwa Munyampundu yagize ati “Ikibazo gihari ni uko hafashwe moto z’amashanyarazi, bakaziha bandeferi nk’aho bagashyizeho plaquette. Kuba itayifite ngo ifate feri bitunguranye, ibashe kurekura no gufata. Ikwiye kuyigira mu rwego rwo kwirinda.”

Ku rundi ruhande Hategekimana Emmanuel we yavuze ko ibikunze kuvugwa ko nta feri zigira bituruka ku bumenyi bw’abantu bazitwara.

Ati “Ibijyanye no kuba nta feri zifite ntabwo nemeranywa n’ababivuga kuko ntabwo umuzungu yagiye gukora ikinyabiziga ngo akore ikidafite feri ahubwo ni ubumenyi buke.”

Ikindi kibazo bagaragaje ni ikijyanye no kubona ibikoresho bisimbura ibyaba byangiritse na serivisi zishingiye ku guhinduranya batiri zigenda gake cyane.

Hategekimana yavuze ko hari ibibazo bishingiye kuri serivisi mbi zijyanye no guhinduranya batiri aho ushobora gusanga umumotari amaze isaha kuri stasiyo kandi byakabaye bitwara iminota itarenze itanu gusa nk’umuntu uri mu kazi.

Undi mumotari yavuze ko ikibazo gikomeye gishingiye ku kubona ibikoresho bya moto mu gihe yagize ikibazo kuko usanga bihenze cyane na serivisi zigatinda.

U Rwanda rwatangiye gukoresha moto z’amashanyarazi mu bwikorezi nk’imwe mu ntambwe ikomeye igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere moto zikoreshwa na moteri zohereza. Ubu moto nshya zemerewe kwandikwa ngo zikorerere mu Mujyi wa Kigali ni iz’amashanyarazi.

Iki cyuma kiri ku ipeni ni cyo bita 'Plaquette' abamotari bagaragaza ko cyagakwiye gushyirwa kuri moto zose za Spiro kugira ngo boroherwe no gufata feri
Moto z'ama-rayon zigaragazwa nk'ikibazo gikomeye
Ikibazo cyo gusimbuza batiri nacyo cyagaragajwe nk'ikibazo gikomeye
Spiro imaze kugira moto nyinshi mu Rwanda

Special pages