Ibi byagaragajwe mu nteko rusange idasanzwe y’abanyamigabane b’iki kigo yabaye ku wa 2 Ugushyingo 2025.
Muri iyi nama habayemo amatora y’abagize komite nyobozi basimbuye abari bamaze imyaka icyenda bayobora iki kigo cy’imari.
Komite icyuye igihe yari iyobowe na Peter Nkubara, mu gihe inshya iyobowe na Jonathan Gatera.
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi icyuye igihe, Peter Nkubara, yasobanuriye abanyamigabane b’iki kigo cy’imari uko umutungo, inyungu n’ibindi byagiye bihinduka kuva bajya ku buyobozi mu 2016.
Ati “Umutungo twari dufite mu 2016 wari miliyari 3,1 Frw. Ubu dusize umutungo wa Goshen ugeze kuri miliyari 24 Frw muri raporo duherutse gushyira hanze yo muri Nzeri 2025.”
Mu bindi byagezweho harimo ko inguzanyo zari mu bakiliya zavuye kuri miliyari 2 Frw mu 2016 ubu zigeze kuri miliyari 20 Frw mu 2025.
Umubare w’abakiliya ba Goshen Finance Plc wavuye ku bihumbi 20 mu 2016 ugera ku bakiliya barenga ibihumbi 70 hatarimo ababarizwa muri koperative kuko iyo barimo bahita barenga ibihumbi 100.
Amashami ya Goshen Finace Plc yavuye kuri atandatu mu 2016 agera ku icyenda mu 2025.
Umuyobozi Mukuru wa Goshen Finance, Musangamfura Ignace, yashimiye komite icyuye igihe ku kazi gakomeye yakoze kubera ko yagiye ibafasha mu gukemura ibibazo bitandukanye ndetse no gutuma ikigo gikomeza gukura uko imyaka yagiye itambuka.
Ati “Ndashimira iyi komite twabanye kuko buriya ireberera imiyoborere myiza y’ikigo kandi iyo ibyo bidakozwe ntabwo ikigo gikura. Bisaba kuba hari komite ibasha kureba, gushyiraho imirongo migari ikigo kigenderaho ndetse no kubahiriza amategeko cyane agenwa n’inzego zireberera ibigo by’imari nka BNR.”
Musangamfura yashimiye komite nshya, anayizeza ko abakozi n’ubuyobozi basanze bazafatanya kusa ikivi no gusoza imishinga ijyanye n’ikoranabuhanga cyane ko ijyanye n’icyerekezo cy’igihugu.
Ati “Nk’ikigo cyiyubaka urugendo ruracyari rurerure kubera ko ubu tugeze mu bihe by’ikoranabuhanga kandi hari imishinga dufite yagiye ikomwa mu nkokora kubera igishoro gikeya. Ishoramari na ryo rigomba gushyirwamo imbaraga zidasanzwe muri iyi myaka igiye kuza kandi abanyamigabane bari kugaragaza ko bafite ubushake.”
Komite nshya yatowe iyobowe na Gatera Jonathan nka Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Goshen Finance Plc irimo na Dr. Hategekimana Charles, Nyirasoni Lois, Niyomugenga Vivien, Mugeni Josephine.
Goshen Finance Plc yashinzwe mu 2005 ikora nka COPEC, yemezwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) mu 2006. Mu 2008 ihabwa uburenganzira bwo gukora nk’ikigo cy’imari.
Kugeza ubu ifite amashami icyenda arimo irya Nyarugenge, Ruhango, Kimironko, Musanze, Nyabugogo, Rubavu, Remera, Downtown n’iry’i Rwamagana. Ifite abakozi bagera ku 100.












