Ni uruganda ruzubakwa mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kubika no gutwara intanga z’inka.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Abadepite ba Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu gusesengura raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere kuri uyu wa 17 Werurwe 2026.
Minisitiri Ndabamenye yagaragaje ko u Rwanda rugiye kugura ibimasa 20 bizafasha gutanga intanga zigamije guteza imbere ubworozi bwa kijyambere.
Ati “Dufite ikoranabuhanga dushaka kuzana, ryo gukora intanga zijyanye n’icyo twifuza. Muzi ko tugira inyana tukagira n’ibimasa. Kugira ngo twongere umubare w’inka birasaba ko tugira inyana nyinshi kuko ni zo zitanga izindi.”
Yakomeje ati “Twumva dufite inyana nyinshi tukazitera intanga zituruka mu bimasa, dufite ahantu hihariye hari i Songa abazajya bahanyura mwahasura, twari dufite ibimasa bitandatu, twazanye 10 kandi turateganya kuzana ibindi 20 muri uyu mwaka, ku buryo tuzajya tubasha kugera kuri dose zihagije z’intanga dukenera.”
Yasobanuye ko izo ntanga zikenera kubikwa mu buryo bwihariye mu rwego rwo kwirinda ko zakwangirika cyangwa zigapfa ubusa.
Ati “Izo ntanga rero zikenera kubikwa kandi zikabikwa mu ikoranabuhanga rya Azote Liquid. Umubare rero na gahunda yo kongera umubare w’ibyuma bikora Azote ngo ibike za ntanga na byo twarabifashe, kugira ngo tubyongere.”
Yavuze ko mu kongera ingano ya Azote ikenerwa mu kubika no gutwara intanga, hateganyijwe kubaka uruganda rwa gatatu rushya i Kayonza bitarenze umwaka wa 2026.
Yasobanuye ko bizajyana no kwigisha abavuzi b’amatungo ku buryo nibura abarenga 1500 bazahugurwa ku kuzitera mu buryo bwa kinyamwuga.
Uretse ku bijyanye n’inka, kuri ubu hari site zirindwi zitangirwaho intanga z’ingurube ndetse kuri ubu hifashishwa drones za zipline mu kugeza intanga ku borozi mu kwirinda ko zangirika kuko zimara igihe gito.












Ibitekerezo 0