00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwenya na teyi byahindutse imari mu Ngororero

Icyatsi cya teyi gisanzwe gikoreshwa nk’ikirungo gihumuza ibiryo n’umwenya ukoreshwa nk’umuti ndetse n’ikirungo cy’icyayi, byahindutse imari ifatika nyuma y’aho mu Karere ka Ngororero hatangijwe uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye rwifashishije ibi byatsi na tangawizi.

Niyizibyose Théoneste uhinga akanagemura teyi ku ruganda ruherereye mu Murenge wa Kabaya, yabwiye IGIHE ko ku munsi agemura ibiro biri hagati ya 100 na 200.

Ati “Ikilo kimwe uruganda rukingurira kuri 1.000 Frw. Bimfitiye akamaro kuko bintungiye umuryango; nakuyemo amafaranga naguze isambu ingana na kimwe cya kabiri cya hegitari nateyemo teyi. Ikindi byamariye ni uko nabashije kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.”

Uwimana Kabagwira Jeannette uhinga akanagemura umwenya ku ruganda rwitwa Twese Turyoherwe, avuga ko bimufasha kurihira abana be batatu ishuri, ndetse ko yanaguzemo inka n’intama eshanu.

Ati “Umwenya wari ikintu gisanzwe kidafite agaciro, ariko aho uru ruganda ruziye, twese twamaze kumenya ko ari igihingwa gifite agaciro. Uwufite awuzana ku ruganda cyangwa akawuha abantu bane uruganda rwashyizeho bashinzwe gukusanya no kugemura umwenya na teyi ku ruganda.”

Twahirwa Corneille watangije uruganda rwenga ikinyobwa cyitwa “Akaruhura” rwifashishije teyi, umwenya na tangawizi, avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora icyo kinyobwa nyuma yo kubona ko hari ibinyobwa bitujuje ubuziranenge abaturage banywa bikabagiraho ingaruka mbi, kandi hari ibimera bisanzwe ari n’imiti byakwengwamo ibinyobwa byujuje ubuziranenge kandi bifitiye umubiri akamaro.

Ati “Uruganda rwatangiye mu 2023 rwenga litiro 200 ku munsi, ubu tugeze kuri litiro 3.000 ku munsi. Twahaye akazi abantu barenga 150, barimo 140 ba nyakabyizi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko uru ruganda ari rwo rwa mbere muri aka karere rwenga ibinyobwa.

Ati “Rwahaye abaturage akazi, ariko rwanadufashije kugabanya abanywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko rukora mu buryo buzwi, rufite ibyangombwa by’ubuziranenge byatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) ndetse n’ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa, ibinyobwa n’imiti.”

Uruganda rwenga “Akaruhura” rwinjiriza abaturage arenga miliyoni 90 Frw ku mwaka, ubaze amafaranga ahembwa abakozi n’agura umusaruro rukoresha.

Uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero
Twahirwa Corneille washinze uruganda rwenga inzoga mu mwenya, teyi na tangawizi, avuga ko yarushinze agamije gukura abantu ku nzoga zitujuje ubuziranenge
Uruganda rwenga inzoga yitwa Akaruhura, mu mwenya, teyi na tangawizi rwahaye akazi abakozi barenga 150

Special pages