Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 31 Mutarama 2025 mu Intare Conference Arena i Rusororo, kikazaba ari igikorwa cya kabiri gikomeye iri tsinda riteguye kuva ryashingwa mu 2025.
Cyogere Edmond uri mu batangije iri torero, yabwiye IGIHE ko ari igitaramo batekereje mu rwego rwo gushimisha abantu bahoza ku mutima ndetse ko imyiteguro igeze ku musozo.
Ati “Buri gihe turicara dugatekereza icyo duha Abanyarwanda ku byo twiyemeje gukora kinyamwuga. Abafana bakwitega muri iki gitaramo urusobe rw’imbyino n’indirimbo, umukino w’abato n’abakuru n’ibindi birimo urukundo rw’umuco no gukundisha abantu ibyabo.”
Yavuze ko ‘Indirirarugamba’ bakoze umwaka itandukanye na ‘Nzazicundira’ kuko iki bagiye gukora ari icyo gusingiza ubutwari bw’Abwanyarwanda cyane ko kizaba ari ku munsi ubanziriza uw’Intwari.
Nk’uko Ishyaka ry’Intore ribivuga, “Nzazicundira” ni igitaramo kigamije gushimira no guhugura, kigashyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kubungabunga amateka n’umuco nyarwanda binyuze mu ndirimbo n’imbyino z’umuco.
Amatike y’iki gitaramo yamaze gutangira kugurishwa. aho Ishyaka (Regular) ari 10.000 Frw, Indirirarugamba (VIP) ikaba 20.000 Frw n’aho Nzazicundira (VVIP) ikaba ari 35.000 Frw. Ushaka kugura itike akanda *669*870#
Iri torero ryaherukaga gukora igitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 25 Mutarama 2025.
Cyitabiriwe cyane n’abantu batandukanye, ndetse Kate Bashabe aratungurana arahamiriza.
Indi nkuru bijyanye: Itorero ‘Ishyaka ry’Intore’ ryakoze igitaramo cya mbere, Kate Bashabe aratungurana (Amafoto)








