00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Unity Club Intwararumuri yifatanyije n’ababyeyi b’Intwaza kwizihiza iminsi mikuru

Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri basuye Urugo rw’Impinganzima rwa Bugesera, bifatanya n’ababyeyi b’Intwaza barubarizwamo kwizihiza iminsi mikuru babifuriza gusoza umwaka wa 2025 no gutangira neza umushya wa 2026.

Ni igikorwa abanyamuryango ba Unity Club bakorera ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batujwe mu ngo z’Impinganzima za Huye, Nyanza, Bugesera na Rusizi buri mwaka.

Iyi gahunda yatangiye mu 2014 mu kubungabunga ubuzima bw’aba babyeyi bageze mu zabukuru barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikabasiga ari incike, ubu bakaba barahawe izina ry’Intwaza.

Nsengimana Joseph, Umunyamuryango wa Unity Club, yavuze ko ababyeyi b’Intwaza basigaye badafite undi muntu wo kwifatanya na bo kwizihiza iminsi mikuru, ari yo mpamvu ituma baza kwifatanya na bo kugira ngo bakomeze gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa muri bo.

Ati “Aba babyeyi tubakurikirana umunsi ku wundi, tukabasura ndetse tukaza kwifatanya na bo mu bihe by’iminsi mikuru kugira ngo babone ko cya kintu cy’ubumwe no kudaheranwa ari cyo kandi duhora tubazirikana nk’ababyeyi bacu.”

Mukeshimana Gertrude ni Intwaza yo mu rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera. Yavuze ko kubona abantu babafasha kwizihiza ibihe by’iminsi mikuru bibavura ibikomere bigatuma barushaho kumva bamerewe neza.

Ati “Njye mbere nareraga n’abana b’abandi igihe kikagera bakigendera nkasigara njye nyine. Ubwo iyo warwaraga wagiraga umuturanyi uvuze ati maze iminsi ntabona kanaka, ubwo akaba ari bwo ujya kwivuza."

"Twari tubayeho nabi cyane. Ariko aho naziye hano ubu ndanezerewe, abana baraza bakadusura tukishima, mu cyumba mubana muri babiri, iyo umwe arwaye undi ahita abivuga bakakuvura, mbese turanezerewe cyane.”

Ibirori byasojwe n’ubusabane no gutanga impano zitandukanye za Noheli n’Ubunani ku Ntwaza zituye mu rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera.

Unity Club Intwararumuri ni umuryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo kwimakaza ubumwe n’amahoro, byo nkingi y’iterambere rirambye.

Urugo rw’Impinganzima rwa Bugesera rwatujwemo Intwaza kuva muri Nyakanga 2018. Ubu rutuyemo ababyeyi 71, barimo abakecuru 66 n’abasaza batanu.

Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri basuye Urugo rw’Impinganzima rwa Bugesera
Ni ibirori byitabiriwe n'abo mu nzego zitandukanye
Abana biga ku Ishuri rya Bon Berger basusurukije abitabiriye iki gikorwa
Umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri, Rita Zirimwabagabo, yavuze ko ababyeyi b'Intwaza bagomba gukomeza kwitabwaho bakerekwa urukundo mu masaziro yabo
Unity Club Intwararumuri yageneye impano ababyeyi b'Intwaza
Ababyeyi b'Intwaza na Unity Club Intwararumuri bakatanye umutsima mu kwizihiza ibihe by'iminsi mikuru
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bifatanyije n'Intwaza zo mu rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera kwizihiza ibihe by'iminsi mikuru

Special pages