Warning: file_put_contents(local/cache-vignettes/L690xH460/umuyobozi_wa_koleji_y_ubukungu_muri_kaminuza_y_u_rwanda_dr__joseph_nkurunziza_yagaragaje_ko_muri_iyi_kaminuza_biteguye_kwifashisha_ubushakashatsi_bukorerwamo_mu_gukemura_ibibazo_bikunze_kugaragara_mu_rwego_rw_ubucu-db903.jpg.src.10451965386aa9413ba2ff68.70059376): Failed to open stream: File name too long in /home/lex94/public_html/ecrire/inc/flock.php on line 242

Warning: file_put_contents(local/cache-vignettes/L690xH460/umuyobozi_wa_africa_e-trade_group_mulualem_syoum_yagaragaje_ko_iki_kigo_kiteguye_gukomeza_gukorana_na_kaminuza_y_u_rwanda_kugira_ngo_bakomeze_bafashe_abanyeshuri_bahiga_kugira_ngo_babashe_kugera_ku_isoko_ry_umurimo-323bf.jpg.src.18505230836aa9413bd5bf38.89220760): Failed to open stream: File name too long in /home/lex94/public_html/ecrire/inc/flock.php on line 242
UR yiyemeje kwifashisha ubushakashatsi buyikorerwamo mu guteza imbere ubucuruzi mu Rwanda - IGIHE.com
00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UR yiyemeje kwifashisha ubushakashatsi buyikorerwamo mu guteza imbere ubucuruzi mu Rwanda

Umuyobozi wa Koleji y’Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza, yagaragaje ko iyi kaminuza yiteguye kwifashisha ubushakashatsi buyikorerwamo mu gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu rwego rw’ubucuruzi hagamijwe kubuteza imbere.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri iteraniye i Kigali kuva ku itariki ku wa 30-31 Ukwakira 2025, yiga ku ngingo y’ubushakashatsi bugamije iterambere ry’ubucuruzi muri Afurika.

Yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) n’Ikigo cya Africa Electronic Trade Group gifite intego yo kwifashisha ikoranabuhanga mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.

Dr. Nkurunziza yavuze ko kugira ngo urwego rw’ubucuruzi rugere kure cyangwa rutere imbere bizasaba ko hifashishwa ubushakashatsi bwo muri Kaminuza kubera ko abantu bayigamo bakora bashaka gukemura ikibazo.

Ati “Buriya umushakashatsi akora ashaka gukemura ikibazo, ubu rero ntitwifuza ko ubwo bushakashatsi buzajya buhera mu mpapuro, dushyira mu bitabo gusa ibindi tukabibika ugasanga abantu badafite umwanya wo kujya kubisoma.”

Yakomeje avuga ko bifuza ko ubwo bushakashatsi buzajya bwifashisha mu gukemura ibibazo ndetse n’udushya abanyeshuri bakora turimo imishinga itandukanye tuzajya twifashishwa mu kuzamura ubucuruzi mu Rwanda.

Yagaragaje ko uburyo babikoramo ari ugufasha abanyeshuri b’iyi kaminuza kubahuza n’inganda kugira ngo bajye gushyira mu bikorwa ibyo bize ndetse na bamwe muri bo babashe kwihangira imirimo.

Muri iyi nama abanyeshuri ndetse n’abahoze biga muri Kaminuza y’u Rwanda bahawe umwanya wo kumurika udushya n’imishinga bakoze ijyanye n’ubucuruzi.

Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Dr. Kabayiza Alex, yavuze ko iyo nama ari umwanya mwiza wo kugira ngo abanyeshuri babashe kumurika ibikorwa byabo kubera ko babasha guhura n’abikorera, abashakashatsi ndetse n’abandi bashobira gutuma ibikorwa byabo bigera kure.

Yakomeje avuga ko kugira ngo urwego rw’ubucuruzi mu Rwanda rutere imbere bizasaba ko ubushakashatsi bukorerwa muri kaminuza butangira gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Ubundi Kaminuza cyangwa amashuri makuru y’ubushakashatsi, ikintu abantu bose baba biteze ni uko ariho ibitekerezo bivukira, bikanozwa, bikagaragazwa bagakora ubushakashatsi ariko muri uko kwigisha n’abanyeshuri ndetse no muri uko gukora ubwo bushakashatsi, turongera tukabihuza n’ubuzima bujyanye n’ubucuruzi.”

Yakomeje avuga ko ubushakashatsi uyu munsi bukenewe atari bumwe burangirira mu gushyira mu bitabo gusa ahubwo abanyeshuri bakwiriye kuzajya bafata iya mbere bagashyira mu bikorwa ibyo bize kugira ngo babashe kwiteza imbere ndetse batange n’akazi kuri bagenzi babo.

Yibukije urubyiruko gutangira kwihangira imirimo kugira ngo batangire gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kwihutisha ubukungu, u Rwanda rwiyemeje ko ruzahanga imirimo miliyoni 1,25 izahangwa mu gihe cy’imyaka itanu aho nibura imirimo 250.000 izajya ihangwa buri mwaka.

Umwe mu banyeshuri batangiye kwihangira umurimo ashyira mu bikorwa ibyi yize witwa Nshimiyimana Noel Ernest usigaye ufite uruganda rutunganya ibikomoka ku binyampeke.

Yavuze ko yatangiye kugira igitekerezi cyo gushinga uru ruganda rukora ifu y’igikoma kubera ikibazo cy’ingwingira ry’abana cyari kimwe mu bibazo bikomeye aho yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda i Musanze gusa avuga ko byabanje kumugora kubera kubura igishori gihagije.

Nshimiyimana yakomeje avuga ko nyuma yo kudacika intege ubungubu uruganda ruhagaze amafaranga agera kuri miliyoni enye ndetse akaba atunganya ifu y’igikoma igera kuri toni 1 ku munsi agurisha mu maduka atandukanye yo mu gihugu.

Dr. Joseph Nkurunziza yagaragaje ko muri iyi kaminuza biteguye kwifashisha ubushakashatsi mu gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu rwego rw’ubucuruzi
Ubwo Nshimiyima Ernest yerekanaga ibikorwa bye
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Imari n’Imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera, yagaragaje ko Kaminuza ikwiye kwifashishwa mu gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu bucuruzi
Umuyobozi wa Africa E-Trade Group, Mulualem Syoum, yagaragaje ko iki kigo cyiteguye gukomeza gukorana na Kaminuza y'u Rwanda kugira ngo bakomeze bafashe abanyeshuri kugera ku isoko ry'umurimo
Bafashe ifoto y'urwibutso

Special pages