00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rw’u Bwongereza n’u Rwanda rwatangiye: Ni urubanza rurenze amafaranga

Urubanza rw’u Rwanda n’u Bwongereza rushingiye ku kuba amasezerano ajyanye n’abimukira atarubahirijwe rwatangiye kuri uyu munsi kugeza ku wa Gatanu. Rugomba kumara iminsi ibiri aho u Rwanda rushaka ko amategeko mpuzamahanga yubahirizwa, bikaba isomo ku bihugu byose ko igihugu kidakwiriye kwikura mu masezerano cyagiranye n’ikindi kubera impamvu za politiki zacyo imbere.

U Rwanda ruhagarariwe n’Intumwa Nkuru ya Leta akaba na Minisitiri w’Ubutabera, Emmanuel Ugirashebuja.

Umuzi w’ikibazo

Umuzi w’ikibazo ni ukuba u Bwongereza butarubahirije gahunda ijyanye n’amasezerano bwari bwaragiranye n’u Rwanda yo kujya bwohereza abimukira i Kigali mbere y’uko ubusabe bwabo bwigwaho.

Nk’uko u Bwongereza bubivuga ubwabwo, intandaro yabaye gahunda yiswe New Plan for Immigration yatangajwe ku wa 24 Werurwe 2021, ikurikirwa n’itsinda ryihariye rishinzwe gutunganya ubusabe bw’abimukira mu kindi gihugu (Third Country Asylum Processing Taskforce), ryari rifite intego yo gushaka igihugu cya gatatu gifite umutekano cyafasha mu kwakira no kwita ku bantu bari bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.

U Bwongereza buvuga ko u Rwanda rwatoranyijwe nyuma y’isuzuma n’imishyikirano, rukagaragara nk’umufatanyabikorwa ubereye iyo gahunda, rufite ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa, amategeko aboneye n’ubwishingizi bukenewe kugira ngo iyo gahunda ikorwe neza.

Inyandiko zagenzuwe na IGIHE zerekana ko U Rwanda rwo rugaragaza intangiriro y’iki kibazo mu buryo butandukanye gato. Mu nyandiko zarwo, rugaragaza ko iyi gahunda igomba kumvikana mu rwego rwa politiki rusange y’u Rwanda ku mpunzi n’ingamba zarwo z’iterambere.

Ruvuga ko mbere y’ubufatanye n’u Bwongereza, u Rwanda hamwe na UNHCR bari basanzwe bafite politiki ishingiye ku kwinjiza impunzi mu buzima zikabasha gutera imbere, kwigira no kwinjizwa muri sosiyete, aho kuba mu buzima bwo guhora mu nkambi igihe kirekire.

U Rwanda ruvuga ko ubufatanye n’u Bwongereza bwaje bujyanye n’iyo nzira ndende y’igihugu, ndetse n’icyerekezo cya Vision 2050.

Ibintu byaje guhinduka ubwo ubutegetsi mu Bwongereza bwahindukaga. Ubwo u Rwanda rwasinyanaga amasezerano n’u Bwongereza, bwari buyobowe na Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak.

U Bwongereza buvuga ko nyuma y’amatora rusange yo muri Nyakanga 2024, guverinoma nshya, iyobowe na Keir Starmer ishingiye ku byo yari yarasezeranyije muri manifesto yayo, yafashe icyemezo cyo kudakomeza gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, inamenyesha u Rwanda umugambi wo gusesa ayo masezerano.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ruvuga ko ihinduka rya politiki mu Bwongereza ridakuraho inshingano zari zarafashwe mu masezerano afite agaciro k’amategeko ndetse n’imyiteguro yari yarakozwe.

Amasezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza ku kwakira abimukira yashyizweho umukono n'impande zombi ariko u Bwongereza buhitamo kutayubahiriza

Ingingo nkuru zari mu masezerano

Impande zombi muri rusange zemeranya ku miterere nyamukuru y’aya masezerano, nubwo zitavuga rumwe ku bijyanye n’ingingo zimwe na zimwe zakomeje kugira agaciro mu mategeko nyuma.

Aya masezerano yari ashingiye ahanini ku kwimura abantu baturutse mu Bwongereza bajyanwa mu Rwanda. Ni abantu binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Intangiriro y’aya masezerano hamwe n’Ingingo ya kabiri byagaragazaga ko ari ubufatanye bw’ibihugu byombi mu by’ubuhunzi, bugamije gukumira ingendo ziteje akaga, guhagarika imiyoboro y’abacuruza abantu no gushyiraho uburyo u Rwanda rwakirira abo bimukira baturutse mu Bwongereza, rugasuzuma ubusabe bwabo bw’ubuhunzi, rukubahiriza uburenganzira bwabo hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga, ndetse rukabafasha gutura mu Rwanda.

Ku ruhande rw’u Rwanda ariko, igitekerezo nyamukuru nticyari gusa kugenzura abimukira.

Mu nyandiko zarwo, u Rwanda ruvuga ko ubu bufatanye bwari bunashyigikiye uburyo rufite bwo guhuza, kurengera impunzi n’iterambere ry’ubukungu, kwinjiza impunzi muri sosiyete ndetse n’intego rusange z’iterambere ry’igihugu.

U Rwanda rusobanura aya masezerano nk’inyungu ku mpande zombi: ku Bwongereza, ruvuga ko ari ugukumira kwambuka Umuyoboro wa English Channel mu buryo butemewe; ku Rwanda, bikaba ari ugushyigikira ingamba zarwo zo kwinjiza impunzi no kubona inkunga mpuzamahanga nk’imbarutso y’iterambere, haba ku mpunzi ubwazo no ku baturage bazakira.

U Bwongereza bwemera ko bwagiranye amasezerano n’u Rwanda kandi ko mu ngingo zayo harimo n’ibijyanye n’imari.

Ubu ikiburanwa ni ukumenya niba yarahinduwe nyuma mu Ugushyingo 2024, ku buryo u Bwongereza butagombaga kongera gutanga andi mafaranga angana na miliyoni 50 z’ama-pound inshuro ebyiri yagombaga kujya atangwa buri mwaka mu gihe cyose cy’amasezerano.

Urubanza ku iyubahirizwa ry'amasezerano ajyanye no kwakira abimukira binjira mu Bwongereza binyuranye n'amategeko rwatangiye kuburanishwa

Urubanza rurenze amafaranga

Ubwo uru rubanza rwavugwaga, abantu benshi batangiye kuvuga ko u Rwanda rwishyuza miliyoni 50 z’ama-pound, ariko usesenguye neza, ibyo rushaka birenze ibyo.

Ku ngingo ya mbere irebana n’amafaranga: U Rwanda ruvuga ko mu nyandiko zo muri Kamena 2024, u Bwongereza bwemeye gutanga miliyoni 50 z’ama-pound muri Mata 2025 n’izindi miliyoni 50 z’ama-pound muri Mata 2026, binyuze mu kigega cyiswe Economic Transformation and Integration Fund (ETIF).

U Rwanda ruvuga ko izo nshingano zitigeze zikurwaho mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi ko u Bwongereza bwarenze ku masezerano y’imari kubera ko butatanze ayo mafaranga nk’uko byari byarateganyijwe.

U Bwongereza ntibuhakana ko izo nshingano zari ziri mu masezerano yo muri Kamena 2024.
Icyakora, icyo bwisobanuraho ni uko mu Ugushyingo 2024, nyuma y’ibiganiro byabayeho hagati y’impande zombi, bumvikanye ku ivugururwa ry’amasezerano rifite agaciro k’amategeko, aho u Rwanda rwemeye kureka kwishyurwa ya mafaranga ya ETIF yagombaga gutangwa muri Mata 2025 no muri Mata 2026.

Hashingiwe kuri ibyo, u Bwongereza buvuga ko nta mafaranga yari asigaye agomba kwishyurwa u Rwanda.

Igice cya kabiri kirebana n’Ingingo ya 19. U Rwanda ruvuga ko u Bwongereza bwari bufite inshingano yo kujya mu biganiro by’ukuri kandi bifite intego, hagamijwe gushyiraho uburyo bwo kwimurira mu Bwongereza bamwe mu mpunzi ziri mu Rwanda zikeneye ubufasha kurusha izindi.

U Rwanda ruvuga ko rwasabye ko ayo masezerano ashyirwa ku murongo no kurangizwa, ariko ko u Bwongereza bwahisemo kutajya muri ibyo biganiro.

Ikindi gice cy’amakimbirane kirebana n’igihe n’impamvu. U Bwongereza bushinja u Rwanda ko icyemezo cyafashwe muri Gashyantare 2025 cyo gutesha agaciro amasezerano yo mu Ugushyingo 2024 cyafashwe ku munsi umwe n’uwo u Bwongereza bwatangajeho ingamba za dipolomasi zijyanye n’intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bukavuga ko ari byo byatumye u Rwanda rujya mu bukemurampaka.

U Rwanda rubihakana ruvuga ko ibyo nta sano bifitanye n’ikibazo, kandi ko bidahura n’ukuri, rukavuga ko rwari rwarashoye imari n’imbaraga nyinshi mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, rushingiye ku kwizera ko u Bwongereza ruzubahiriza inshingano zarwo.

U Rwanda rurifuza iki?

Ku bijyanye n’amafaranga, u Rwanda rusaba ko hemezwa ko u Bwongereza bwarenze ku masezerano yo muri Kamena 2024 kandi ko bwishyura amafaranga ya ETIF ruvuga ko asigaye agomba kwishyurwa.

U Rwanda ruvuga ko u Bwongereza burufitiye umwenda wa miliyoni 50 z’ama-pound zagombaga kwishyurwa mu minsi 10 uhereye ku wa 13 Mata 2025, ndetse n’izindi miliyoni 50 z’ama-pound zagombaga kwishyurwa mu minsi 10 uhereye ku wa 13 Mata 2026.

Ruvuga kandi ko nubwo amasezerano azarangira ku wa 16 Werurwe 2026, amafaranga yo mu 2026 yari yamaze kuba itegeko, bityo akaba agomba kwishyurwa uko byari biteganyijwe.

Mu gihe inteko iburanisha itakwemera ko miliyoni 50 z’ama-pound zose zo mu 2026 zigomba kwishyurwa, u Rwanda rusaba nibura kwishyurwa amafaranga ajyanye n’igice cy’umwaka angana na miliyoni 10,4 z’ama-pound ku mwaka wa gatatu.

U Rwanda rushingira kuri iki gitekerezo ruvuga ko amasezerano yarangiye amaze amezi abiri n’igice atangiye mu 2026, bityo hakaba hagomba gutangwa indishyi ihwanye n’icyo gice cy’igihe cyakozwe.
Nubwo bimeze bityo, u Rwanda rukomeza gusaba indishyi zijyanye n’Ingingo ya 19.

Mu nyandiko y’ikirego, u Rwanda rwashyize agaciro k’izi ndishyi kuri miliyoni 6 z’ama-pound. Ruvuga ko ayo mafaranga ari ikigereranyo cy’agaciro k’ibyo rwatakaje bitewe n’uko u Bwongereza butubahirije amasezerano.

U Rwanda rusobanura ko iki kigereranyo gishingiye ku kugereranya n’imibare y’imari impande zombi zari zarakoresheje ubwazo, ndetse n’ibimenyetso bijyanye no kwimura impunzi zivuye mu Rwanda zijyanwa mu bindi bihugu hagati ya 2020 na 2024.

Ruvuga kandi ko, nk’ubundi buryo, mu gihe indishyi zitashobora kugenwa neza, inteko iburanisha yakwemeza ko u Bwongereza busaba imbabazi ku mugaragaro.

U Bwongereza bwaretse kubahiriza amasezerano mu 2024 ubutegetsi bumaze guhinduka

Ibisobanuro by’amafaranga avugwa muri iki kirego

Ubwunganizi bw’u Bwongereza busobanura gahunda ya ETIF yo mu 2022 yagenaga ko umwaka wa mbere bwishyura u Rwanda miliyoni 240 z’ama-pound, Umwaka wa kabiri miliyoni 100 z’ama-pound, umwaka wa gatatu miliyoni 50 z’ama-pound cyo kimwe n’uwa kane n’uwa gatanu.

U Bwongereza buvuga ko bwishyuye miliyoni 120 z’ama-pound muri Mata 2022 (igice cy’umwaka wa 1), miliyoni 100 z’ama-pound muri Mata 2023 (umwaka wa kabiri), miliyoni 50 z’ama-pound muri Mata 2024 (umwaka wa gatatu).

U Bwongereza buvuga ko ikibazo atari ukumenya niba amasezerano y’imari yo muri Kamena 2024 yarabayeho. Bwemera ko yabayeho. Icyo buvuga ni uko ayo masezerano yahinduwe mu buryo bwemewe n’amategeko mu Ugushyingo 2024, ku buryo ubwishyu bwa ETIF bwari buteganyijwe mu bihe bizaza butakigomba gutangwa.

U Rwanda rushaka ko uru rubanza ruba intangiriro y’uko amasezerano afite agaciro k’amategeko azubahirizwa, hatitawe ku mpinduka za politiki zibera mu bihugu bifatanyabikorwa. Ibi ni ingenzi cyane, atari gusa kuri uru rubanza, ahubwo no ku ngamba rusange z’u Rwanda zo kugirana ubufatanye mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa batandukanye.


Special pages