Ibi yabitangaje kuri uyu wa 1 Ukuboza 2025, mu gihe iyi komisiyo yitegura gutangiza ubukangurambaga bwiswe “Uburenganzira bwa muntu, ni ingenzi mu buzima bwacu”. Buzabera i Rusizi n’i Nyamasheke.
Ni icyumweru cy’ubukangurambaga bukorwa buri mwaka, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu, aho tariki 10 Ukuboza buri mwaka, Isi yose yizihiza uwo munsi, ari nako izirikana ibikubiye mu itangazo ry’uburenganzira bwa muntu ryasinywe mu 1949, ryizihizwa ku nshuro ya 77 muri uyu mwaka.
Ubu bukanguramba buzibanda mu mirenge ya Gihundwe, Kamembe, Nyakarenzo, Nzahaha, Nyakabuye, Bugarama na Nkombo y’i Rusizi n’indi y’i Nyamasheke, ari yo Kagano, Bushekeri, Rubarambuga, Macuba, Kirimbi, Gihombo na Bushege.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Umurungi, yavuze ko mu igenzura bakoze basanze urubyiruko ari rwo rwiganje mu magororero n’ibigo ngororamuco, ari yo mpamvu ruzibandwaho.
Ati “Mu igenzura Komisiyo ikora ahafungiye abantu, haba mu magororero, muri za Kasho, ndetse no mi bigo ngororamuco by’igihe gito (Transit Center), twasanze urubyiruko ari rwo rwinshi, nibwo twavuze tuti reka dufate umwanya wo kuganira n’urubyiruko ku burenganzira bwabo ariko tunabibutse inshingano bafite, kuko uburenganzira bujyana n’inshingano.”
Muri ubu bukangurambaga buzatangira tariki 2 bugeze ku 9 Ukuboza, abagize Komisiyo bazahura n’amatsinda y’urubyiruko mu turere twombi, ndetse byumwihariko muri Rusizi baganire n’itsinda ry’abavuga rikijyana, cyane ko icyi cyumweru cy’ubukangurambaga cyahuriranye n’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse ku taliki 3 bazafatanya n’izindi nzego kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga kuko nabyo bifite aho bihuriye n’uburenganzira bwa muntu.
Ku tariki 7 muri Rusizi, Komisiyo izifatanya n’abaturage muri siporo rusange ndetse taliki 10 hateguwe amarushanwa y’umupira wa maguru, aho ikipe izatsinda mu karere ka Rusizi izahatana n’iyatsinze muri Nyamasheke, mu rwego rwo kwimakaza siporo ari nako batambutsa ubutumwa ku burenganzira bwa muntu.
Ku musozo w’ubu bukangurambaga tariki 9, Komisiyo ifatanyije n’inzego z’ibanze izahura n’Inteko z’abaturage yakire ibibazo bafite, ibishobora gukemurwa bikemurwe, ndetse n’ibisaba ubuvugizi bukorwe.
Nk’uko biteganwa n’Itegeko Nshinga Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ifite inshingano zo guteza imbere uburenganzira bwa muntu, kuburengera no gukumira iyicarubozo n’ibindi bihanwa.
Raporo y’iyi komisiyo, igaragaza ko mu mwaka wa 2024/2025, ibibazo bishingiye ku mutungo ari byo byari ku isonga, aho mu birego 563 yakiriye 203 byari ku bijyanye n’umutungo.






Ibitekerezo 0