Yabigarutseho kuri uyu wa 19 Ukuboza 2025, mu Nteko Rusange y’Abavoka mu Rwanda.
Yerekanye ko mu mwaka wa 2025, uru rugaga rwakoze byinshi birimo no gukomeza gutanga ubufasha ku bantu batishoboye barimo no kunganira abana mu nkiko.
Yerekanye ko muri uwo mwaka, abantu 5255 bahawe ubufasha mu by’amategeko barimo ab’igitsina gabo 4498 n’ab’igitsina gore 757.
Yakomeje ati “Muri uyu mwaka twabashije gufasha abantu 5255, ariko tukaba dufite n’indi mishinga twafatanyagamo na USAID n’ubwo yaje kugera igihe igahagarara na EU ariko twishimira ko abo bafatanyabikorwa na bo badufasha kugira ngo tubashe kugera kuri iyo ntego kandi ikaba n’inshingano duhabwa n’itegeko.”
Yerekanye ko mu mezi 10 y’umwaka wa 2025, Urugaga rwari rumaze gutanga ubufasha ku bana bagera ku 2728, ku batishoboye baburanira mu rukiko rw’ubujurire bagera kuri 1558 ndetse no mu zindi nkiko zitandukanye.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yakomeje asaba abanyamategeko kugira uruhare mu gutanga ubutabera buboneye ku Banyarwanda kuko ari uburenganzira bwabo.
Ati “Ni byiza ko dufatanya, tukareba uko Abanyarwanda bahabwa ubutabera kuko ari uburenganzira bwabo. Nta nubwo babusabiriza.”
Yasabye abavoka gushyira imbaraga kandi muri gahunda zo kuburana imanza z’abatishoboye, abana n’abafite ubumuga.
Ati “Nimudufashe by’umwihariko aba bantu batishoboye, imanza z’abana turebe ko zajya ziburanishwa neza. Abavoka mu kabafasha uko bikwiye. Buriya ubutabera nkunda kuvuga ko ari nk’amata, agatotsi gato gatuma uyabogora ntuyanjywe.”
Mukantaganzwa yibukije abavoka ko gufasha kunganira abatishoboye ari inshingano ku rugaga rw’abavoka bityo ko abahawe izo manza bikwiye kuzitegura neza kugira ngo abo bunganiye babone ubutabera buboneye.












Ibitekerezo 0