Ibyo babigarutseho kuri uyu wa 30 Mata 2026, ubwo abayobozi n’abakora muri urwo ruganda basozaga icyumweru cyahariwe kwita ku mutekano w’abakozi mu kazi.

Ni icyumweru ubuyobozi bwa Spiro Rwanda bwakozemo ibikorwa byo kongerera abakozi ubumenyi mu by’umutekano wo mu kazi kugira ngo bibafashe kubungabunga ubuzima bwabo no gutanga umusaruro mwiza.

Umutekano mu kazi ni uruhurirane rw’ibikorwa byo kwirinda nk’ibishobora gukomeretsa abahakora, kwambara mu buryo butanga ubwirinzi bitewe n’imiterere y’akazi, kugira ibikoresho nka za kizimyamwoto byatanga ubutabazi mu byago hamwe n’uburyo bwo kubona ubufasha burimo n’ubuvuzi mu buryo bwihuse.

Umuyobozi Mukuru wa Spiro mu Rwanda, Amit Chawla yatangaje ko icyo bashyira imbere ari ukugira abakozi bafite ubuzima bwitabweho mu kazi kurusha inyungu z’amafaranga.

Ati “Ntekereza ko umutekano mu kazi utangirira ku mukozi ubwe. Nubwo turi ikigo gikora ubucuruzi ariko umutekano mu kazi uza imbere y’ibindi byose. Duha agaciro umutekano w’abantu bacu, abamotari bacu, abatekinisiye, abaducururiza, abafatanyabikorwa n’abandi bose. Buri kimwe cyose dukora turashimangira ko kitagamije gusa gutugira ikigo cy’ubucuruzi ahubwo ikigo gitekanye mu kazi.”

Yongeyeho ko ibyo ari byo bituma buri mukozi ubagana akora atekanye kandi agataha amahoro nta mvune ziturutse ku kazi cyangwa impanuka.

Torero Sosthène ukorera mu bubiko muri Spiro Rwanda, yavuze ko icyumweru bamaze bahugurwa ku mutekano mu kazi cyamweretse ko hari utuntu duto duto batitagaho kandi dushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe bari mu kazi.

Ati “Hari ahantu hateje ibyago nk’ahari insinga z’amashanyarazi hari n’ibimenyetso byazo ariko hari ubwo tutabyitaho. Hari n’ubwo kwambara mu buryo burinda wasangaga tutabikora ukaba wakuramo nk’ikote ryabugenewe. Icyo nize ni uko nta kintu na kimwe kigomba gufatanwa uburemere buke kandi ibikoresho bisabwa hano birahari.”

Ayo mahugurwa bahawe arimo kubasobanurira neza icyo umutekano wo ku kazi ari cyo, kubereka imiterere ijyanye na wo mu kazi, ibikoresho bijyanye na wo n’uko bikoreshwa hamwe n’uko bashobora kwitwara mu gihe habaye ibyago kugira ngo babone ubufasha uko bikwiye.

Ayo mahugurwa yari akubiyemo n’ibikorwa ngiro ku buryo byafashaga kureba ubushobozi abakozi bafite n’ubw’uruganda mu kubatabara noneho na byo bigatanga irindi somo ry’ikigomba gukorwa.

Umutagoma Victoire na we ukora muri Spiro mu Rwanda, yavuze ko muri ayo mahugurwa buri munsi wabunguraga ubumenyi bushya aho by’umwihariko yungutse ibishya ku bijyanye no gucunga umuriro w’amashanyarazi bakoresha kenshi.

Ati “Ahantu dukorera kuri ‘stations’ zo kongera umuriro muri batiri za moto usanga hari ubwo umuntu yacomeka umugozi ujyana umuriro muri batiri nabi. Ni igihe awucometse nko muri ‘multiprise’ kandi uba ugomba gucomekwa muri ‘socket’ gusa. Ni ingenzi rero kuba ibyo twarabimenye tukamenya n’amasaha batiri igomba kumara iri ku muriro kugira ngo itarenza ikaba yateza ikibazo.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe umutekano mu kazi muri Spiro Rwanda, Rwabanda Peter yavuze ko muri urwo ruganda bafite ibikoresho bihagije byo kwita ku bakozi bahura n’ibibazo by’impanuka mu kazi.

Yongeyeho ko kubongerera ubumenyi ku mutekano w’akazi ari ingenzi kuko harimo ababa batabifitemo ubumenyi buhagije kandi babikeneye kugira ngo batekane batange umusaruro ndetse ko n’abamotari hari ubumenyi bibibahayeho kugira ngo badasigara.

Umuyobozi Mukuru wa Spiro mu Rwanda, Amit Chawla yatangaje ko icyo bashyira imbere ari ukugira abakozi bafite ubuzima bwitaweho mu kazi kurusha inyungu z’amafaranga
Umuyobozi Mukuru wa Spiro mu Rwanda, Amit Chawla yatangaje ko icyo bashyira imbere ari ukugira abakozi bafite ubuzima bwitaweho mu kazi kurusha inyungu z’amafaranga
Umutagoma Victoire ukora muri Spiro mu Rwanda yavuze ko muri ayo mahugurwa buri munsi wabunguraga ubumenyi bushya
Umutagoma Victoire ukora muri Spiro mu Rwanda yavuze ko muri ayo mahugurwa buri munsi wabunguraga ubumenyi bushya
Abakozi bamaze icyumweru bahugurwa ku mutekano mu kazi, berekanye ubumenyi bafite
Abakozi bamaze icyumweru bahugurwa ku mutekano mu kazi, berekanye ubumenyi bafite
Abakozi ba Spiro bakora imirimo itandukanye kuri moto bishimira ko baba batekanye mu kazi
Abakozi ba Spiro bakora imirimo itandukanye kuri moto bishimira ko baba batekanye mu kazi
Abakorera muri Spiro bishimira ko baba batekanye mu kazi
Abakorera muri Spiro bishimira ko baba batekanye mu kazi