00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rw’u Rwanda rwo guhamya umubano n’amahanga mu 2025

Umwaka wa 2025 usize mu Rwanda hari ibihugu 47 bifite ba Ambasaderi baba mu Rwanda, nyuma y’uko hari ibihugu bifashe icyemezo cyo kongera ikibatsi mu mubano wabyo n’u Rwanda, bikagira ambasade zifite icyicaro i Kigali.

Mu 2025, u Rwanda ruri mu bihugu byagarutsweho kenshi ku Isi kubera imiyoborere yarwo, dipolomasi, ubucuruzi mpuzamahanga bw’icyayi, kawa, n’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo n’ibikorwa byo kwakira inama mpuzamahanga byatyumye igihugu cyakira abarenga miliyoni 1,15 mu 2024/2025.

Mu rwego rwa dipolomasi u Rwanda rwaguye amarembo binyuze muri ambasade nshya rwafunguye hirya no hino ku Isi mu bihe bya vuba ariko hakaba n’ibihugu byafashe icyemezo cyo gufungura ambasade mu Rwanda.

Muri Luxembourg, muri Werurwe 2025, ni bwo hageze Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa, nyuma yo gushyikiriza umwami w’iki gihugu impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.

Luxembourg iherereye rwagati mu Burayi, ihana imbibi n’u Bubiligi mu Majyaruguru n’u Burengerazuba, u Bufaransa mu Majyepfo n’u Budage mu Burasirazuba.

Uvuye mu Rwanda ni mu ntera ya kilometero zirenga 6300. Iki gihugu ntikibarizwamo imisozi ihanamye kuko umuremure uzwi nka Kneiff ufite ubutumburuke bwa metero 560.

Gifite abaturage barengaho gato ibihumbi 670, kikagira ubuso bwa kilometero kare 2586, bivuze ko u Rwanda rugikubye inshuro zirenga10.

Hafi ya kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Luxembourg ntabwo bayivukamo. Abanya-Luxembourg bavuga indimi eshatu zirimo Igifaransa, Ikidage n’Ikinya-Luxembourg (Luxembourgish).

U Rwanda rwaguye umubano na Pakistan

Muri Mata 2025 u Rwanda rwafunguye ambasade nshya muri Islamabad. Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu ni Fatou Harerimana.

Kuva icyo gihe hahise hatangira imishinga igamije kuzamura ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gihe bimwe mu byari ku murongo w’ibyigwa harimo no gutangiza ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi.

Hari kandi amasezerano yo guteza imbere ubwikorezi, ubucuruzi, ubufatanye mu bya politiki n’ubukungu.

Mu 2021 ni bwo Pakistan yashyizeho ambasade yayo mu Rwanda. Muri Mata 2025 ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire yo guhugurana mu bijyanye na dipolomasi.

Ambasade z'u Rwanda zafunguwe ku mu 2025, mu murongo wo gukomeza gushimangira umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi

Amb. Karega yagiye muri Algérie muri Ambasade nshya

Muri Nyakanga 2025, u Rwanda rwashyizeho ambasaderi wa mbere warwo muri Algérie, ariko atanga impapuro zimwemerera guhagararira igihugu mu Ukwakira 2025.

Amb. Karega yavuze ko iyi ambasade yafunguwe nk’umusaruro “w’ubushake bwa politike hagati y’ibihugu byacu byombi bwo kwagura ubufatanye hagati yabyo bukagera ku rwego rwo hejuru no ku rwego rwa Afurika.”

Mu Ukuboza 2023, Algérie yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kurushaho kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ku wa 3 Kamena 2025, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Algérie rwaranzwe n’ibikorwa byinshi birimo gusura ishuri rikuru ry’icyitegererezo muri Algerie rya National School of Artificial Intelligence, rizobereye mu byo kwigisha ikoranabuhanga cyane cyane irijyanye na AI, ryigamo n’Abanyarwanda.

Ibihugu byo mu nguni enye z’Isi byafunguye ambasade i Kigali

Umubano w’u Rwanda n’ibihugu bitandukanye waragutse mu 2025, kuko nka Brésil yahisemo kugira ambasaderi ufite icyicaro mu Rwanda, nyuma y’imyaka myinshi ambasade y’iki gihugu muri Kenya ari yo ishinzwe u Rwanda.

Ambasaderi wa mbere wahagarariye Brésil mu Rwanda Irene Vida Gala yavuze ko Brésil yifuza kwigira ku Rwanda ibyerekeye ubwiyunge no kubaka amahoro. Uyu mudipolomate yavuze ko azaharanira ko ’Visit Rwanda’ igaragara ku myambaro y’amakipe y’iwabo.

Ati “Mfite inzozi z’uko Visit Rwanda izagaragara ku myambaro y’imwe mu makipe y’umupira w’amaguru iwacu. Dufite amakipe makuru, kuki tutagira imwe muri zo yambara Visit Rwanda ku myambaro yayo?”

Uyu mudipolomate yavuze ko impande zombi zizarushaho kubyaza umusazuro inzego z’ubuhinzi n’ubworozi zisanzwe zifatanyamo, no mu bindi birimo ubukerarugendo.

Denmark yiyemeje guteza imbere ubucuruzi n’u Rwanda

Denmark yafunguye ambasade yayo mu Rwanda muri Kanama 2025, igena Casper Stenger Jensen nka ambasaderi wayo wa mbere mu Rwanda.

Uyu mugabo ubwo yari amaze gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu, yavuze ko azashyira imbaraga mu “kureba niba hari uburyo twarushaho guteza imbere ibyerekeye ishoramari n’ubucuruzi hagati y’impande zombi.”

Denmark ifite ambasade zibarirwa muri 11 muri Afurika hose.

Uyu mwaka kandi usize Gabon ifite ambasaderi wa mbere i Kigali, wiyemeje guteza imbere ubukungu, umuco n’uburezi.

Gabon ifite abanyeshuri barenga 2000 biga mu mashuri atandukanye yo mu Rwanda.

Ibihugu bimwe byahisemo kugira ambasade zifite icyicaro i Kigali nyuma y'imyaka myinshi izireberera inyungu zabo mu Rwanda zibarizwa mu bindi bihugu

Ambasade y’u Busuwisi mu Rwanda igamije iterambere ry’akarere

U Rwanda n’u Busuwisi bisanganywe umubano wa dipolomasi kuva mu 1960. Gusa u Busuwisi wahisemo gufungura ambasade i Kigali ku wa 20 Ugushyingo 2025.

Umunyamabanga wa Leta y’u Busuwisi ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ignazio Cassis yavuze ko “Binarebana n’iterambere ry’akarere, bikanakomeza ishusho ya politiki y’u Busuwisi mu guharanira amahoro n’umutekano."

Indi ambasade yafunguwe mu Rwanda mu Ukuboza 2025 ni iya Pologne nyuma y’uko u Rwanda rwafunguye iyarwo mu 2021.

Ku wa 13 Ugushyingo 2024, ibihugu byombi byashyize umukono ku Masezerano Mpuzamahanga yerekeye ubufatanye bwo mu kirere buzwi nka BASA Agreement (Basic Air Service Agreement).

Uburezi kandi ni inkingi ikomeje ubufatanye bw’impande zombi, kuko Inama ya 2022 ya Rwanda–Pologne ku birebana n’uburezi yatumye hashyirwaho amasezerano y’ubufatanye hagati ya za kaminuza zitandukanye, kandi Pologne yakiriye abarenga 1.500 b’Abanyarwanda bigayo, bituma ari bo banyamahanga benshi bigaye baturuka mu gihugu kimwe.

Magingo aya mu u Rwanda rufite ba ambasaderi 49 baruhagarariye mu bihugu bitandukanye na Consulat Général umwe, bose bashinzwe ibihugu 147, abahagarariye inyungu z’u Rwanda [consul honoreire] 37 bashinzwe ibihugu 17.

U Rwanda ruri mu miryango mpuzamahanga 200, na ho ambasade z’ibihugu by’amahanga bafite mu Rwanda ni 47. Hari kandi abadipolomate 31 bahagarariye imiryango mpuzamahanga, 22 bahagarariye inyungu z’ibihugu bitandukanye mu Rwanda, mu gihe ibihugu 71 bifite ababihagarariye badafite icyicaro mu Rwanda.

Ambasade y'u Rwanda muri Luxembourg mu 2025

Special pages