00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Perezida Kagame muri Guinée mu gutangiza umushinga w’ubucukuzi bwa Iron Ore ruhatse iki?

Imirimo yo gucukura amabuye y’ubutare ari mu akenewe cyane ku Isi mu mushinga witwa Simandou Iron Ore ukorerwa mu Majyepfo ya Guinée irarimbanyije. Ni umwe mu mishinga ikomeye ku Isi, kuko ni wo mugari mu bucukuzi bw’amabuye ya Iron Ore, akorwamo ibyuma.

Simandou ni agace ko muri Guinée. Ni ahantu mu misozi. Havumbuwe amabuye akenewe cyane mu gukora ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi cyangwa se mu modoka. Ni agace katigeze kabyazwa umusaruro ku buryo byitezwe ko ubu hagiye kubyara inyungu.

Ku wa Kabiri nibwo uyu mushinga watangijwe, Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu babiri bari batumiwe. Ibyo bifite ikintu kinini bivuze! Undi wari watumiwe ni Perezida wa Gabon Brice Oligui Nguema.

Bombi bari bakiriwe na Mamady Doumbouya, umaze kugaragaza ko ari inshuti ikomeye y’u Rwanda, cyane ko ubwo aheruka i Kigali, Umukuru w’Igihugu yamujyanye mu rwuri rwe i Bugesera. Ibyo nabyo bifite igisobanuro kinini, kuko abantu basangiye ubushuti bwihariye nibo mu muco nyarwanda bahurira ku rwuri.

Doumbouya yatangije uyu mushinga umaze imyaka irenga 20 mu bitekerezo kuko wagiye udindira kubera impamvu z’imiyoborere n’ibindi bibazo by’imbere mu gihugu.

Ni iki gituma uyu mushinga ugira agaciro?

Simandou aho uyu mushinga uzakorerwa ni ahantu mu mashyamba, mu misozi. Abashakashatsi bavumbuye ko hari amabuye ya Iron ore kandi ko afite umwimerere wa Iron ku kigero cya 65%.

Iron ni yo ikorwamo fer à béton zifashishwa mu bwubatsi.

Kuba ari umwimerere kuri icyo kigero, bivuze ko mu kuyatunganya, ibitakara aba ari bike, kandi ko iyo ayo mabuye ari guhindurwamo ibyuma, adasohora umwuka mwinshi wangiza ikirere.

Bivugwa ko aho hantu hashobora gucukurwa nibura toni miliyoni 120 za Iron ore buri mwaka mu gihe imirimo yaba ikorwa ku kigero cyo hejuru.

Hubatswe inzira yo mu mazi izajya itwara ayo mabuye

Imirimo yo gutangiza uyu mushinga yamurikiwe ku cyambu cya Forécariah. Hari ibigo bikomeye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka Rio Tinto, kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gifite n’ibikorwa mu Rwanda.

Hari kandi Baowu, Sosiyete ya Leta y’u Bushinwa ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Iron Or n’ikindi kigo gicukura amabuye y’agaciro cyitwa Chinalco cyo mu Bushinwa.

Kugira ngo aya mabuye azajye akurwa kuri iyo misozi, hubatswe umuhanda wa gari ya moshi w’ibilometero 600 n’icyambu gishya kizajya gihagurukiraho ubwato bunini buyajyanye. Igerageza rya mbere ry’uyu mushinga ryarakozwe, kuko ubwato bwa mbere bwahagurutse.

Ni umushinga ufite agaciro karenga miliyari zirenga 20$.

U Rwanda rushobora kubyungukiramo?

Mu 2024, u Rwanda na Guinée byasinyanye amasezerano 12 y’imikoranire. Ni mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre. Ayo masezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Dr. Morissanda Kouyaté.

Yari aje akurikira andi yari yasinyiwe imbere y’abakuru b’ibihugu arimo ibijyanye n’ubufatanye mu by’umutungo kamere mu mwaka wari wabanje.

Minisitiri Nduhungirehe mu 2024 yavuze ko u Rwanda rushobora kungukira ku bunararibonye bwa Guinée mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nayo ikaba yarwungukiraho mu bijyanye no guhanga udushya.

Mu Rwanda hari inganda eshatu zitunganya ubutare [Iron], urushya ni urwa A1 Iron and Steel Rwanda Ltd. Ruherereye i Musanze rugomba kuzajya rutunganya toni ibihumbi 250 ku mwaka z’ibyuma. Izindi ni Steel Rwa ruherereye i Rwamagana na Imana Steel iherereye mu Bugesera.

Mu Rwanda hasanzwe hari ubu butare bukorwamo ibi byumba mu bice bya Rulindo, Nyamagabe na Burera. Intego ni uko ubu butare bucukurwa mu Rwanda, bugatunganywa mu nganda bitandukanye n’uko mu gihe cya mbere kugira ngo hakorwe ibyuma, hifashishwaga n’ubundi umushongi w’ibyuma bishaje.

Umwe mu basesenguzi baganiriye na IGIHE yavuze ko kubona Perezida Kagame ari umwe muri babiri batumiwe muri uyu mushinga, “ibyo aribyo byose harimo ikintu cy’ubufatanye gishobora kuzavamo. Ukuntu aba agenda, ntabwo ari ukugenda gusa, haba harimo ikintu kizabyarira inyungu u Rwanda.”

Undi ati “Nk’igihugu gitangiye gutera imbere mu bucukuzi, ni amahirwe.”

Ibiciro bya fer à béton ku isoko bikomeje kuzamuka

Mu minsi ishize, ku isoko ry’ibyuma byo kubaka mu Rwanda hari ikibazo cy’ubuke bwabyo ku kigero cyo hejuru. Ibiciro bito byabayeho kuva uyu mwaka watangira, dufatiye urugero kuri fer à béton zifite umubyimba wa milimetero 10, yari amafaranga 9800 Frw.

Abacuruzi basobanura ko byageze muri Nyakanga, icyo giciro cyarazamutse kugeze ku bihumbi 11500 Frw. Gusa guhera muri Nzeri, ibyo byuma byaguraga ibihumbi 1600 Frw.

Ahanini byatewe n’uko mu mpeshyi aribwo abantu benshi baba bari mu mishinga y’ubwubatsi, ibyuma bikenewe biruta ubushobozi bw’inganda.

Perezida Kagame ubwo yageraga ku kibuga cy'indege cyitiriwe Ahmed Sékou Touré i Conakry
Perezida Kagame aramukanya na mugenzi we wa Guinée, Mamady Doumbouya
Perezida Kagame aganira na Mamady Doumbouya ku kibuga cy'indege i Conakry
Abakuru b'ibihugu byombi bamaze gushimangira umubano mu gihe gito kuko Mamady Doumbouya yatangiye kuyobora Guinée mu 2021
Mamady Doumbouya amaze kugirira uruzinduko mu Rwanda inshuro eshatu kuva yatangira kuyobora Guinée
Perezida Kagame aramutsa bamwe mu bayobozi ba Guinée bari ku kibuga cy'indege
Mamady Doumbouya ashimirwa ko kuva yajya ku buyobozi yashyize imbaraga muri uyu mushinga wari umaze imyaka irenga 20 mu bitekerezo
Perezida Kagame aramukanya na mugenzi wa Gabon, Brice Oligui Nguema
Umukuru w'Igihugu aganira na Brice Oligui Nguema na Mamady Doumbouya
Perezida Kagame na Brice Nguema nibo bakuru b'ibihugu babiri bari bitabiriye itangizwa ry'uyu mushinga uri mu ikomeye ku Isi
Perezida Kagame aganira na mugenzi we wa Gabon, Brice Oligui Nguema na Mamady Doumbouya wa Guinée; iruhande rwe hari Umunyambanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Ubutasi, Brig Gen Jean Paul Nyirubutama, ari kwandika ibivugwa
Mu ntangiriro z'uku kwezi, Mamady Doumbouya yatanze kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu muri Guinée, aho azaba ashaka manda y'imyaka itanu mu matora azaba mu mpera z'uyu mwaka
Uyu mushinga watangiranye n'ibikorwaremezo bizajya bivana amabuye y'agaciro mu misozi, rukayagera ku cyambu kiyageza hirya no hino ku Isi
TransGuinéen ni sosiyete ya gari ya moshi izajya ikora urugendo rwa kilometero 620 ivanye ku birombe aya mabuye y'agaciro

Amafoto: Village Urugwiro


Special pages