00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhuri rw’ibibazo byazonze iterambere ry’imijyi n’imiturire

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yerekanye ko mu ngendo Abadepite baherutsemo, abaturage bagaragaje uruhuri rw’ibibazo bikibangamiye iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka.

Yahise itumiza Minisitiri w’Ibikorwaremezo kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye birebana n’iterambere ry’imijyi n’imiturire na Minisitiri w’Ibidukikije ku bibazo byagaragaye birebana n’imikoreshereze y’ubutaka.

Ni ibibazo byagaragaye mu ngendo z’abadepite zabaye ku matariki ya 24-29 Ugushyingo 2025 mu Ntara zose na 5-6 Ukuboza 2025, mu Mujyi wa Kigali.

Mu gusura ibikorwaremezo bijyanye n’imitunganyirize y’imijyi hagaragaye ibibazo bijyanye no kuba ibikorwa bigaragaza iterambere ry’imijyi bitajyanye n’ubwiyongere bw’abaturage.

Inteko Ishinga Amategeko yagaragaje ko yasanze harimo ibibazo bitandukanye birimo ibikorwarmezo by’amazi bidahagije, ibibazo mu isaranganywa ry’amazi n’ibibazo mu bikorwa by’isuku n’isukura.

Visi Perezida Ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Uwineza Beline, yerekanye ko hari ahantu hamwe na hamwe hahurira abantu benshi hatarashyirwa ibikorwaremezo by’isuku n’isukura birimo ubwiherero rusange, aho bakarabira n’aho gushyira imyanda, ndetse n’ahari ubwiherero bukaba budahagije cyangwa budacunzwe neza.

Kuba imwe mu mijyi idafite uburyo buhamye bwo gukusanya no gucunga imyanda cyane cyane iva mu masoko no kuba nta bimpoteri byabugenewe, n’aho biri bikaba bidacunzwe neza nk’uko byagaragariye nk’ikimpoteri cya Nduba n’ibindi.

Hagaragaye n’ibibazo by’imihanda imwe itubatswe mu buryo burambye n’ikibazo cy’ingengo y’imari yo kubungabunga iyubatswe (roads maintenance), kuba hari imwe mu mihanda ya kaburimbo ihuza uturere itarashyirwaho amatara nk’umuhanda wa Rukomo-Nyagatare, uwa Huye – Nyaruguru n’imihanda ya Kabuga – Kibogora – Tyazo na Gashirabwoba- Bushenge yo mu Karere ka Nyamasheke n’ibindi bitandukanye.

Hari kandi ibibazo bya hamwe na hamwe amashanyarazi adahagije bikagaragara cyane cyane mu masaha y’umugoroba no kuba hari imwe mu miyoboro iyageza ku baturage ishaje ikaba ikeneye gusimbuzwa cyangwa kwagurwa.

Ku bikorwaremezo byo gutwara abantu n’ibintu, Inteko yerekanye ko ibikorwaremezo byo gutwara abantu n’ibintu (imihanda, aho abagenzi bategera imodoka, parkings,...) bidahagije cyangwa bitarubakwa ku buryo burambye.

Ibyo byagaragajwe mu turere nka Musanze aho abagenzi bategera imodoka usanga hatajyanye n’igihe n’iterambere ry’umujyi.

Hanagaragajwe kandi ko ikoranabuhanga n’itumanaho rya telefoni (internet & network) bitari ku muvuduko umwe n’uw’iterambere ry’imijyi n’ubwiyongere bw’abaturage no kuba muri tumwe mu duce tutageramo itumanaho rya telefoni (network), kuba hari aho umuvuduko uri hasi n’ibindi.

Mu bijyanye n’ibidukikije hagaragajwe ibibazo birimo ruhurura ziherereye hirya no hino zitubakiye cyangwa izidatwikiriye bikabangamira ubuzima bw’abazituriye, ibidukikije n’isuku n’isukura.

Nko mu mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu Mirenge ya Gitega, Rwezamenyo na Kimisagara, Ruhurura ya Mpazi idatwikiriye, ntigire n’ibyuma bitangira abantu ngo batagwamo; mu Karere ka Kicukiro ruhurura zitubakiye nko ku isoko rya Ziniya ibangamiye abaturage n’ibikorwaremezo kubera amazi menshi anyuramo.

Hari kandi imirenge imwe n’imwe ifatwa nk’imijyi hagaragara ikibazo cy’imiyoboro itwara amazi y’imvura n’aturuka mu ngo idahagije.

Hanagaragajwe kandi ikibazo cy’ibyobo by’ahacukurwa amabuye y’agaciro bidasubiranywa aho amazi yanduye aturuka muri ibyo byobo yoherezwa mu migezi akaba ashobora kugira ingaruka ku buzima bw’abayakoresha.

Inteko Ishinga Amateko Umutwe w’Abadepite yagaragaje ko hagaragaye ibibazo birimo imicungire n’ingengo y’imari yo kubungabunga stade zirimo iya Nyagatare, Bugesera, Ngoma na Huye.

Ahandi hari ikibazo cy’ubuke bw’ibikorwaremezo by’imikino n’imyidagaduro hirya no hino mu gihugu.

Hari kandi ikibazo cy’inganda zitabona umusaruro ukenewe bigatuma zikora ku gipimo kiri hazi ugereranyije n’ubushobozi bwazo n’izubatswe aho zitagenewe zigomba kwimurwa.

Imiturire iracyarimo isubyo…

Abadepite bagaragaje ko hari ikibazo mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonera by’imijyi ribangamiwe n’uko bamwe mu bafite ubutaka badafite amikoro yo kubukoreraho ibyateganyijwe.

Kuba nta banki yihariye mu gutanga inguzanyo ku nyungu iri hasi ku mishinga yo kubaka ugereranyije n’isabwa n’urwego rw’amabanki bikadindiza iterambere ry’imyubakire no kuba uruhare rw’abikorera rukiri ruto mu kuvugurura imiturire muri gahunda ya “Rehousing Approach”.

Abaturage batuye ahataragenewe imiturire harimo n’ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga n’abagifite imyumvire yo kuguma gutura kuri gakondo no kuba hari abatarasobanukirwa ibishushanyombonera by’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka.

Ikindi cyagaragajwe ni ikijyanye no kuba muri site z’imiturire hari ahadateganyijwe ibikorwa rusange nk’amashuri, amavuriro cyangwa ibikorwaremezo by’imyidagaduro kandi abazahatura bazabikenera.

Hari kandi itinda guhabwa ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo kubaka, imirenge yasigaye inyuma mu kugezwaho ibikorwaremezo n’ibindi bitandukanye.

Uretse abaminisitiri babiri batumijwe, Inteko Ishiga Amategeko yasabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kugaragaza uburyo azakemura ibibazo by’abaturage bifite aho bihuriye n’inzego z’ibanze.

Hari kandi ibindi bibazo, Inteko yasabye komisiyo zayo kubisesengura mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye.

Inteko Rusange yahamagaje abaminisitiri babiri ngo batange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye
Inteko yemeje ko ibibazo abaturage bagiye bagaragaza hakanewe ingamba zo kubikemura
Depite Ndangiza Madina yagaragaje ikibazo cy'icyanya cy'inganda kitagira parking y'amakamyo
Depite Nabahire Anastase, yerekanye ikibazo cy'umuhanda uhuza Gihundwe n'ibice byo byegereye ikirwa cya Nkombo ukeneye agera kuri miliyari 4 Frw
Abadepite basabye ko ibibazo abaturage bagaragaje byashakirwa igisubizo
Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Uwera Beline, yagaragaje ibibazo bikibangamiye iterambere ry'imijyi mu Rwanda

Special pages