PSF yatangaje ko ayo matora azatangira kuva taliki 9-16 Werurwe 2026.
Iki gikorwa kizakorwa ku nzego zose za PSF, uhereye ku rwego rw’Akarere, intara n’Umujyi wa Kigali, amashami no ku rwego rw’Igihugu.
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Stephen Ruzibiza, yasabye abikorera kugira uruhare mu matora ndetse no guhitamo abayobozi bazakomeza kugira uruhare mu bukungu bw’Igihugu.
Ati “Turashimira byimazeyo abayobozi barangije manda zabo ku ruhare rukomeye bagize mu guteza imbere PSF n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.”
Yakomeje ati “Mu gihe twitegura aya matora, turabizi ko atari ugusimburana mu buyobozi gusa, ni no kongera gushinga imizi n’indangagaciro z’Urugaga mu kwagura iterambere ry’ubukungu muri rusange. Aya matora ni kimwe mu mahirwe yo kwihitiramo abayobozi bazatugeza ku iterambere rirambye."
Gutanga kandidatire ku rwego rw’Akarere byarangiye ku wa 5 Werurwe mu gihe amatora ateganyijwe ku wa 9 Werurwe 2026.
Ku rwego rw’Intara amatora ateganyijwe ku wa 11 Werurwe, abayobora amahuriro batorwe kuri 13 Werurwe mu gihe ku rwego rw’Igihugu amatora azaba ku wa 16 Werurwe 2026.
PSF kandi yashishikarije abanyamuryango bose bujuje ibisabwa gutanga kandidatire zabo no kwitabira amatora.






Ibitekerezo 0