IGIHE ifite amakuru ko uyu muyobozi yatawe muri yombi ku wa 2 Ukuboza 2025.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette mu kiganiro na IGIHE ntahamya ko uyu muyobozi afunzwe ariko afite amakuru yo kuba ari gukurikiranwa.
Ati “Kuva kuwa kabiri, yasabye uruhushya avuga ko hari amakuru ubugenzacyaha bumukeneyeho. Ntabwo nahamya ko afunzwe, gusa dufite amakuru ko arimo abazwa na RIB. Ibindi bifitanye isano na byo nitubimenya tuzabitangaza.”
Meya Mukandayisenga yahumurije abaturage ko serivisi zatangwaga n’uyu muyobozi zitahagaze, kuko inshingano ze Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere arimo kuzitanga mu kuziba icyuho.






Ibitekerezo 0