Ibi yabikomojeho mu kiganiro yahaye abitabiriye Inteko rusange y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Karongi ku wa 10 Gicurasi 2026.
Muri iki kiganiro cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu gusigasira ibyagezweho no kubyongera”, Maj Gen Eugène Nkubito yavuze ko icyatumye mu 1982, RPA ivuka, ari ikibazo cyariho.
Ati “Dushyiraho FPR, ngenekereje uko nabibonye urubyiruko rwari 80%. Rwemera guta amashuri no gusiga ibyo bakoraga byose, bafata imbunda. Baravuga ngo icya mbere ni igihugu. Indangagaciro ya mbere bashigiyeho ni ugukunda igihugu”.
Maj Gen Nkubito yagaragaje ko hari abantu bavuga ko bakunda igihugu bagasenya inzu, bakica abantu babyita gukunda igihugu.
Yakomeje avuga ko uwabaza FDLR icyo irwanira, wasanga nta mpamvu ihari yumvikana.
Ati “Uwabaza nka FDLR ngo uyu munsi irwanira iki, buriya yavuga ko irwanira iki? Njyewe nkunda kubaza icyo kibazo, izatubwire ikintu irwanira tucyumve. Nta mpamvu bafite bararwanira ubusa. Ni ukuyoba, ni uguta umurongo. Buriya nabo bavuga ko bakunda igihugu ariko ntabwo aribyo siko gukunda igihugu”.
RPA itangiza urugamba rwo kubohora igihugu, rwaje kuziramo n’urwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yari ibizi ko gupfa bihari, ariko abayigize bagira umutima w’ubwitange.
Ati “Hari n’abapfuye barimo n’uwari utuyoboye Maj Gen Gisa Fred Rwigema, wapfuye ku munsi wa kabiri, ariko abandi ntibabiretse. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, yari muri Amerika arimo kwiga, iyo ashaka aba yaragumyeyo, akavuga ngo nanjye nshobora kugenda nkapfa. Yari muri Amerika igihugu cy’igihangange ku Isi, aravuga ngo nanjye ninshaka mpfe, ariko mpfire igihugu cyanjye, mpfire Abanyarwanda”.
Maj Gen Nkubito yagaragaje ko FPR ijyaho yatekerezaga neza bigaragazwa no kuba mu ngingo umunani yashyizeho ikijyaho n’uyu munsi arizo ikigenderaho, uretse imwe ya 9 yiyongereho yo kurwanya Jenoside.
Ati “Nk’urubyiruko mugomba kurinda ibyagezweho. Nimutabirinda muzahura n’akaga. Mugomba kuzirikana indangagaciro na kirazira nicyo kizabaha imbaraga kugira ngo igihugu cyacu kigume gitera imbere. Kirazira kunywa urumogi”.
Igihugu FPR na RPA baharaniye uyu munsi kirahari icyo urubyiruko rusabwa ni ukukirinda no kugiteza imbere.
Abasore n’inkumi bitabiriye iyi nteko rusange bashimye ingabo zahagaritse Jenoside bavuga ko arizo bakesha ubuzima.
Mu Ntara y’Iburengerazuba habarurwa urubyiruko 754 345 bari hagati y’imyaka 16 na 30. Mu mwaka ushize abo basore n’inkumi bateye ibiti 38.354, bubaka ubwiherero 1.814 basubiza mu ishuri abana 2.195.





