Yagaragaje ko byari ibihe bidasanzwe kubona abaganga b’inshuti ze, bakoranaga, banduye iyo ndwara ndetse bamwe ikanabahitana.
Ibyo bihe byatumye buri wese agira ubwoba bw’uko yumvaga ko ari we ushobora gukurikiraho. Ubwo bwoba bwo kuyandura byatumaga bakorana umutima uhagaze muri ibyo bihe kandi abari bakeneye ubufasha bwabo bari benshi.
Ku wa 27 Nzeri 2024, u Rwanda rwabonye icyorezo cya Marburg bwa mbere.
Kuva icyo gihe abanduye icyo cyorezo ni 66, abapfuye ni 15, abakize ni 51.
Mu kiganiro yagiranye Tsion Firew n’Umunyamakuru wa NPR, yagaragaje uko icyorezo cya Marburg mu Rwanda cyibasiye cyane abakora mu nzego z’ubuvuzi.
Umunyamakuru yagaragaje ko nyuma y’uko uwo mugaga yari amaze gukora amahugurwa yo gutanga ubufasha bw’ibanze, yabonye ubutumwa bugufi kuri telefoni ye bumumenyesha ko hari mugenzi we wagize ikibazo, amusaba kumusengera.
Firew wari mu gihirahiro yibaza icyabaye, yavuze ko uwo muganga yari akiri muto kandi afite imbaraga, ku buryo ubwo yabwirwaga ko yarwaye yumvaga ari ibintu byoroheje ariko aza gusanga uko yabitekerezaga atari ko biri.
Ati “Bukeye nagiye kumusura nsanga ari mu ndembe, ICU, naramubonye amarangamutima aramfata njya mu nguni ndarira. Umwe mu bo twakoranaga yaraje aranyegera arampumuriza.”
Yasobanuye ko uwo muganga wamuhumurizaga, ku mugoroba na we yaje ku mwandikira amubwira ko umuriro wamubanye mwinshi, bakamushyira mu kato.
Nyuma y’akanya gato, yakiriye ubundi butumwa bumumenyesha ko umuforomo wari ukiri muto yitabye Imana azize virus ya Marburg.
Ati “Icyo gihe ni bwo navuze nti Mana Nyagasani, bya bintu ni ibya nyabyo.”
Yakomeje avuga ko na we yari afite ubwoba bwinshi, ndetse nk’umuntu wari ufite abana bato, yatangiye gutekereza icyo yakora.
Firew yari afite umwana w’imyaka itatu n’uw’umwaka umwe. Nyuma yo kubona ibyari biri kuba, yafashe icyemezo cyo kubohereza muri Ethiopia aho ababyeyi be baba kuko yari afite impungenge ko na bo bashobora kwandura ubwo burwayi.
Ati “Abajyanwaga mu kato bose barapimwaga bakayisangwamo by’umwihariko mu minsi itatu cyangwa ine ya mbere, abayanduye benshi muri bo barapfuye.”
Ubundi bwoba bwongeye kumufata ubwo umwana we w’imyaka itatu na we yageraga muri Ethiopia agafatwa n’umuriro mwinshi agakeka ko yaba yaramwanduje ariko yajya kwipimisha agasanga atarayandura, yiyemeza gukora ibishoboka agakomeza kwita kuri bagenzi be bari bari mu bitaro.
Muri icyo gihe ngo ubwoba bwari bwose ku buryo yumvaga ko ashobora kuba ari we ukurikiraho ndetse kubona abo bakorana bari gupfa buri munsi byarushagaho kumuhangayikisha kugeza ubwo atangira kurota nabi.
Ati “Nararyamaga nkumva amajwi ya bagenzi banjye ari gukomeza yisubiramo, ati ni ukuri ndumva umwuka uri kugenda nkangura. Mu by’ukuri nari mfite inzozi mbi.”
Amajwi yumvaga yari yiganjemo abo bakoranaga by’umwihariko inshuti ze za hafi yabonaga ziri kumusaba ubufasha.
Yakomeje gufasha bagenzi be nubwo bamwe bamusabaga kugenda ngo kuko yari afite abana bato, undi we ahitamo kuhaguma.
Nyuma y’iminsi 10 hatangiye gutangwa urukingo rwa Marburg ku bari bafite ibyago byinshi byo kwandura haherwa ku bakora mu bitaro, ku nshuro ya mbere hakingirwa abantu 150.
Nubwo Marburg izwiho nibura kwica abarenga 90% by’abayanduye mu Rwanda, abahitanwe nayo ngo ni 23%, Firew yagaragaje ko yishimira kuba mu batanze uwo musanzu.
Ati “Kuba umwe mu batanze umusanzu nk’uyu udasanzwe ni ibintu bigari. Ndatekereza ko navuga ko byari amahirwe akomeye.”





