Kuri ubu Kalisa Thaddée afite intego z’uko umwaka wa 2027 uzasiga abona hejuru ya litiro 700 z’amata ku munsi.
Uyu mugabo yororera kuri hegitari 17.6 ziherereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini mu Kagari ka Kahi. Iki gice ni kimwe mu cyahariwe ubworozi aho muri iyi minsi Leta yashyize imbaraga mu gushishikariza abahororera kongera umukamo no korora inka zitanga umukamo mwinshi.
Kuri Kalisa yabyumvise vuba kuko yari asanzwe afite inka nyinshi zivamo litiro 300 z’amata buri munsi, avuga ko iyo yitegerezaga yasangaga nibura hari inka ziba zakamwe litiro icumi kumanura, bituma ava mu bworozi bw’inka zisanzwe atangira kuvukisha inka zitanga umukamo mwinshi kandi zimenyereye ishyamba ku buryo zitaribwa n’isazi ya Tsetse.
Ati “Iki gice turimo cyegereye Pariki y’Akagera hari isazi y’inkurikizi n’uburondwe bwinshi kubera amashyamba atuzengurutse, ntabwo rero buri nka ishobora kuba hano, ihura n’ibyo bikoko bikayirya igapfa. Ubu twahisemo kuvukisha inka zacu kugira ngo zihavukire zimenyere ibyo bintu byose, tugenda dufata impfizi dukuye ahandi zikaduha icyororo cyiza cyanaduha hejuru ya litiro 20 z’amata kuzamura.’’
Kalisa afite abakozi 10 bahoraho ndetse akanagira n’abandi ba nyakabyizi basaga 100 bahabona akazi buri munsi, buri umwe aba ahembwa 2000 Frw. Yihaye intego ko umwaka wa 2027 uzasiga atangiye kubona inyungu, nyuma yo gushora mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye byamutwaye arenga miliyoni 600 Frw.
Mu bikorwaremezo byamuhenze cyane harimo amazi, atuma buhirira ubwatsi ndetse n’inka zikabona ayo zinywa. Kugira ngo bayabone bacukuye metero 160 njya kuzimu bayazamura ku musozi mu rugendo rwa kilometero imwe irenga. Ibi bikorwa byamutwaye miliyoni zirenga 80 Frw, gusa akaba yaratewe inkunga na Leta binyuze mu mushinga wa CDAT.
Ati “Guhera mu 2027 ibyo nkora byose ndifuza ko nzatangira kubona umukamo wa litiro 700 z’amata ku munsi kuzamura kugeza nko kuri litiro 1000 zirenga ni ibintu nizeye ko bizashoboka kuko izi nka turi korora ziri kubona litiro 20 kandi turashaka ko zizikuba kenshi rero bizashoboka cyane.’’
Uburyo butatu ahunikamo ubwatsi mu kwitegura impeshyi
Ubusanzwe Kalisa ahinga ubwoko bune bw’ubwatsi burimo urubingo rwa Cameroon, red napier, ubwatsi bwa Juncao ndetse n’ubwatsi bwa Chloris Guyana. Ubu bwatsi bwose buhinze kuri hegitari 12.
Kuri ubu afite uburyo butatu ahunikamo ubwatsi mu rwego rwo kwitegura impeshyi, kuko hava izuba ryinshi ubwatsi bukabura, bikaviramo bamwe gupfusha amatungo menshi.
Muri ubwo buryo harimo ubwo guhunika ubwatsi bwumye ariko bakabubika ahantu harangaye muri hangari babufunze neza, harimo ubwo kubunyuza mu mashini ibusya bagateramo imiti irwanya uruhumbu ubundi bakabuhunika mu byobo. Uburyo bwa gatatu ni ukubusya ubundi bakabubika mu mashashi aho buba bushobora kumara umwaka urenga butarangirika.
Ubu buryo bwose arabwifashisha aho afite intego zo guhunika toni 300 z’ubwatsi zizamufasha mu mpeshyi mu guhangana n’izuba ryinshi. Kuri ubu amaze guhunika toni 56 z’ubwatsi mu gihe imirimo igikomeje.
Kalisa avuga ko zimwe mu mbogamizi bagifite nk’aborozi banini harimo imihanda ituma batabasha kugeza umukamo wabo ku makusanyirizo, umuriro w’amashanyarazi n’ibindi byinshi.
Ati “Minisitiri w’Intebe yakoreye inaha umuganda batwemerera kudukorera umuhanda mwiza, ibyo bizaduha guhuza n’abandi bantu, binatworohereze kujyana amata yacu. Iya Kabiri ni umuriro, aha nta muriro dufite, ibyo dukora byose tubikoresha imirasire na mazutu kandi nayo ntabwo ikiboneka.’’
Kalisa yavuze ko muri iki gihe ibikomoka kuri peteroli byabuze, aborozi bahangayikishijwe n’uko batakijyana amajerekani ngo babahe mazutu yo kwifashisha mu mashini zikata ubwatsi, agasaba Leta kubafasha bakajya bahabwa mazutu kuko bigira ingaruka ku bworozi bwabo.
Kuri ubu Kalisa arifuza ko urwuri rwe aruhindura ishuri ry’abandi borozi kugira ngo bajye bamureberaho ko iyo woroye neza ubona umusaruro.
Ati “Abaturage duturanye abenshi borora nabi kandi bafite ubutaka, dukeneye ko babona ubumenyi n’icyororo cyiza kiberanye na hano, turifuza ko duhinga ubwatsi bwinshi kandi bwiza ku buryo ababukeneye babubona hafi. Iyo umuturage abonye ko uri kugaburira amatungo neza na we akwigiraho noneho wa mukamo twifuza ukaboneka.’’
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko uyu mworozi kimwe n’abandi benshi beza bororera Kahi, Leta ibatekerezaho, aho yatangiye kubakorera umuhanda.
Yavuze ko rwiyemezamirimo yagejejeyo imodoka n’imashini kugira ngo akore ibilometero 14 by’umuhanda mwiza utuma bageza umukamo ku isoko.
Ku kijyanye n’ikibazo cy’amashanyarazi, yavuze ko ku bufatanye na REG uyu mushinga wo kubagezaho amashanyarazi watangiye kugira ngo bafashe aborozi kubona umuriro wabafasha gukoresha imashini zisya ubwatsi n’ibindi byabafasha.
Ati “Ikindi dusaba abandi borozi ni ukujyana n’igihe bakavugurura ubworozi bwabo bagakora ubworozi bugamije gutanga umukamo bakabona amafaranga. Nibashake inka nziza zatanga umusaruro natwe twiteguye kubafasha.’’
Nk’umworozi, Kalisa ntabwo ashobora kuvuga umubare w’inka afite, gusa ni nyinshi.
Kugeza ubu mu Karere ka Kayonza habarurwa inka zirenga ibihumbi 104 zirimo izitanga umukamo zirenga ibihumbi 62, haboneka umukamo usaga litiro ibihumbi 87 ku munsi.









