Ku gice kimwe cy’uwo murima hari igice kirimo ibiraro bikorerwamo ubworozi bw’inka n’andi matungo magufi arimo inkwavu, inkoko bigaragaza ubworozi bugezweho.
Ibi ni umushinga wa David Clark, Umunyamerika w’umwirabura w’imyaka 56, wahisemo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akimukira mu Rwanda. Yawise The Promised Land, abenshi mu batuye Kanzenze bahita ku Gisiga.
Ukinjira muri iki cyanya usangamo ibyumba umunani byakira abantu, bifite na restaurant byose birimo imitako yiganjemo ikozwe mu bitenge n’ibindi bigaragaza umuco wa Afurika. Ku ruhande gato hubatse ikibuga cya Basketball.
Uyu mugabo ukomoka muri Califonia yahisemo gusiga ubuzima bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yimukira mu Rwanda mu myaka itanu ishize.
Yavuze ko kwimukira mu Rwanda ntibyari uguhindura aho atuye gusa, ahubwo yashakaga gusubira “mu rugo” nyuma yo kubona irondaruhu n’ubucakara bukorerwa Abanyamerika b’abirabura.
David yagaragaje uburyo Abanyafurika benshi babona Amerika nk’igihugu cy’inzozi zabo, nyamara muri iki gihugu Abirabura bafatwa nabi.
Ati “Akenshi abantu bambaza niba hari icyo nkumbura kuri Amerika. Nta na kimwe nkumbura. Reka nongere mbibabwire, nta na kimwe nkumbura muri Amerika.”
Clark yavuze ko muri Amerika yari abayeho neza mu buryo bw’umubiri ariko nta munezero yari afite, asobanura ko yahisemo gutura mu Rwanda kubera umutekano, amahoro n’ubusabane bw’abaturage.
Ati “Muri Amerika, nari mfite inzu, imodoka, ubwato, ubuzima bwiza. Ariko ibyo byose byari ibitunga umubiri ariko bidatanga umunezero. Ibyo byose byari ibyishimo by’igihe gito.”
Yavuze ko gutura mu Rwanda byatumye ubuzima bwe buhinduka mu buryo bukomeye “Hano mfite ituze, urukundo n’ibyishimo ibintu amafaranga atagura. Leta iragushyigikira aho kukurwanya. Nakunze u Rwanda ijana ku ijana.”
Clark akomeza avuga ko kubera ko itangazamakuru ryo muri Amerika ritangaza ibyo rishaka kuri Afurika, abirabura benshi baba muri Amerika bagifite isura mbi kuri Afurika.
Avuga ko abirabura bo muri Amerika bakwiye gusobanurirwa indi sura ya Afurika y’iterambere, amahirwe n’ubuzima bwiza. Agaragaza ko intego ye ari uguhindura isura mbi Amerika igaragaza kuri Afurika, akerekana iterambere, amahirwe n’ubuzima bwiza yabonye mu Rwanda.
Ati “Hari ibyiza byinshi, kandi ngerageza kubigaragaza kugira ngo mpindure inkuru z’ibinyoma twabwirwaga ku bukene n’indwara zitandukanye. Ibyo byose ni ibinyoma kandi hari abakibyemera.”
Amafoto: Moses Kwizera
Amashusho: Divin Rukimbira

















