Mitterrand yapfuye afite imyaka 79 nyuma y’iminsi mike yushije ikivi cy’imyaka 14 yayoboye u Bufaransa. Ni umwe mu banyapolitiki bakunze gushyirwa mu majwi ku miyoborere idahwitse yateje ibibazo hirya no hino ku Isi, cyane cyane muri politiki ya Afurika, agaca agahigo mu ruhare akekwaho kuba yaragize mu gutererana Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu Rwanda.
Manda ya nyuma ya Perezida Mitterand yahuriranye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, icyo gihe amakuru akanavuga ko yari atorohewe n’uburwayi.
Imyifatire ya Mitterrand n’ubucuti bukomeye yari afitanye na Perezida Juvenal Habyarimana, bwatumye agira uruhare rufatika kandi rugaragara mu gufasha Leta ye gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wo gutsemba Abatutsi.
Leta ya Mitterand yatanze intwaro zakoreshejwe muri Jenoside
Umuryango Survie urwanya ipfobya rya Jenoside, ugaragaza ko Capt Paul Barril wahoze ari Umujandarume w’u Bufaransa, yari mu bikorwa bya politiki mu Rwanda. Kuva mu 1989, uyu Capt Barril yakoranaga n’abayobozi bakuru b’u Rwanda. Yari afite umufatanyabikorwa wa hafi François de Grossouvre wari inkoramutima ya Perezida François Mitterrand.
Paul Barril ashinjwa ko kuwa 28 Gicurasi 1994 yasinyanye na Guverinoma y’Abatabazi yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda, amasezerano yo gutanga intwaro no gutoza ingabo zakoze Jenoside.
Guverinoma y’u Rwanda yariho icyo gihe yemeye kuzishyura u Bufaransa miliyoni 3 z’Amadolari .
Abafaransa bashyigikiye ubwicanyi mu Bisesero
Ku ngoma ye, Ingabo z’u Bufaransa zashinjwe gutererana Abatutsi bicwaga mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse haboneka inyandiko zimenyekanisha ko Abacanshuro benshi b’Abafaransa bagaragaye mu misozi ya Bisesero hagati muri Gicurasi 1994, aho bari bagiye gushishikariza kumara Abatutsi bagera mu bihumbi 50 bari bahahuriye ndetse banagerageje kwirwanaho ariko biba iby’ubusa.
Zone Turquoise
Mu gihe ingabo z’Abafaransa zari zafashe uduce twa Cyangugu, Kibuye na Gikongoro nk’ututaraberagamo ubwicanyi, nta cyakozwe kugira ngo zikumire ubwicanyi ku Batutsi bahahungiraga.
Ndetse n’ubwo Radio RTLM yageraga muri ako gace kagenzurwaga n’Abafaransa, ntacyo izo ngabo zakoze ngo ziyikumire kandi yarakomeje gushishikashikariza Abahutu kwica Abatutsi.
Abafaransa kandi ntibabashije gufata abari bagize guverinoma yakoze Jenoside bahungaga igihugu banyuze muri icyo gice cyiswe “Zone Turquoise” berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwo yasabwaga gusobanura mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa icyo gihe yavuze ko izo ngabo nta bubasha zari zarahawe bwo gukora iperereza no gufata abanyabyaha.
Uruhare rw’ingabo z’Abafaransa mu Rwanda rwanenzwe kenshi bitewe n’uburyo bitwaye mu gihugu, nyamara Perezida François Mitterrand ntiyahwemye kuzishimagiza, avuga ko zarokoye ubuzima bw’ibihumbi by’Abanyarwanda.
Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n’Umunyamakuru Mario Nawfal, yavuze ko u Bufaransa n’u Bubiligi byagize uruhare mu gutuma Loni idatabara Abatutsi bicwaga mu Rwanda mu 1994.
Abajijwe impamvu yagize ati “Ubona isano ishingiye ku ngengabitekerezo kuva mu ntangiriro. Niba Ababiligi baragize uruhare muri politike yaciyemo abantu ibice kuva ku ntangiriro, wahita ubyumva.”
Ku ruhande rw’u Bufaransa, Perezida Kagame yasobanuye ko Perezida wari uriho icyo gihe, François Mitterrand yari nk’umubyeyi wa Habyarimana Juvenal wayoboraga u Rwanda.
Ati “Ku Bufaransa, Perezida wariho yari Mitterand, yari inshuti magara ya Perezida Habyarimana wapfiriye mu ndege yarashwe. Bari inshuti cyane ku buryo umwe yari nka se w’undi.”
Perezida Kagame yavuze ko amateka yerekana ko Perezida w’u Bufaransa [François Mitterrand] “ntaho yari ataniye n’uwo w’icyo gihugu bica abantu.”
Perezida François Mitterrand akimenya urupfu rwa Perezida Habyarimana yahise ahungisha umugore we, Agathe Kanziga Habyarimana n’abana be berekeza i Burayi ndetse ubu baba mu Bufaransa kuva mu 1998.
Kanziga yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko u Bufaransa bwanze kumwohereza mu Rwanda cyangwa kumuburanisha, nyamara ni bwo bumenya imibereho ye.
Perezida Kagame yahamije ko yaganiriye n’abayobozi bari aba hafi ya Mitterand bigera no ku muhungu we wavugaga rikijyana kuri politike y’u Bufaransa muri Afurika ariko bakinangira kwemera uruhare rwabo.
Ntiyigeze yibona mu Rwanda rwa nyuma ya Habyarimana
Nyuma yo gutakaza uwo yafataga nk’umuhungu we, Juvénal Habyarimana, Mitterrand ntabwo yigeze yiyumva muri Guverinoma nshya yari igiyeho mu Rwanda, iyobowe n’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Uyu mugabo yakomeje gusiragiza u Rwanda, akarwima ijambo ku ruhando mpuzamahanga, kandi rwari mu bihe rukeneye ubufasha bwa buri wese ushobora kugira icyo afasha.
Mu Ugushyingo 1994, Mitterrand yari yateguye inama yakundaga cyane izwi nka ‘Sommet France-Afrique,’ abakuru b’ibihugu 25 bya Afurika bashyizemo amakoti yabo, bitabira ibyo biganiro.
Ku ngingo y’ibyigwa, harimo umubano w’u Bufaransa na Afurika ndetse n’u Rwanda by’umwihariko, nk’igihugu cyari kivuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyakora ntabwo u Rwanda rwari rwatumiwe, kuko Perezida Mitterrand yafataga Guverinoma ya FPR-Inkotanyi nk’abanzi bayo.
Dr. Charles Murigande wari Umujyanama wa Perezida yigeze kuvuga ati “Nta n’ubwo kuba tutaratumiwe muri iriya nama ya Biarritz, bivuze ko ibihugu byayitabiriye byafataga u Rwanda nk’igihugu kirwaye ibibembe […] birumvikana nta kuntu Perezida w’u Rwanda yari gushobora kujya mu Bufaransa atatumiwe.”
Uyu mugabo yongeyeho ko ikimwaro kuri Perezida Mitterrand cyari kimaze kujya ku mugaragaro ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Kandi kudatumirwa n’u Bufaransa rwose ntabwo byadutangaje kuko perezida wari uriho icyo gihe ni ko yari ameze, ni yo mitekerereze ye, yari yifatanyije n’abamaze guhekura u Rwanda, urumva yari afite ikimwaro nta kuntu yari gutinyuka ngo atumire Perezida w’u Rwanda i Biarritz.”







