Ushinzwe Igenamigambi mu Karere ka Rubavu, Gatembezi Benilde mu kiganiro na IGIHE yagarutse ku kuba umuhigo bari bihaye mu guhanga imirimo barawesheje igihe cyagenwe kitararangira.

Ati “Mu mwaka w’imihigo 2025/26 twari twarahize kuzahanga imirimo mishya ibihumbi 10, ariko uyu munsi mu gihe cy’amezi arindwi abangana 10.261 bahujwe n’amahirwe bafashwa kwihangira imirimo, bivuze ko umuhigo umaze kweswa hejuru ya 100%, kandi ni urugendo dukomeje kugira ngo abaturage bacu basezere ubushomeri.”

Yavuze ko abantu bafashijwe kubona imirimo, bamwe bahuzwa n’ibigo by’imari biciriritse bahabwa inguzanyo ku nyungu nto, abahawe akazi mu mishinga migari, abandi bakangurirwa kwiga imyuga ndetse no kwitinyuka bagakora.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rubavu, Niyonsenga Dieudonne, yagaragake imyuga n’ubumenyingiro nk’izingiro rya byose mu kwiteza imbere.

Yabigarutseho ubwo yari yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo yo guteka y’igihe gito (amezi atandatu) yahawe urubyiruko 20. Rwayaherewe kuri hoteli CASFX (Centre d'Accueil Saint François Xavier) ya Diyosezi Gatolika ya Nyundo. Ni umuhango wabaye ku wa 22 Mutarama 2026.

Ati “Nanejejwe no kubona mu rubyiruko 20 rwize amasomo yo guteka, 13 bayasoje bose barabonye akazi, babiri bandi bagiye gukomeza muri kaminuza, ndetse n’abandi batanu basigaye barafashwa guhita babona akazi. Ni imbaraga ziyongereye ku zari zisanzwe zihari muri aka karere gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo.”

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Muhato ukuriye ishami rikurikirana ubuzima bw’amahoteli ya Diyosezi ya Nyundo, Tuyishime Jean Baptiste na we yagarutse ku buryo imyuga ari inkingi mwikorezi.

Ati “Abize amasomo y’ubumenyingiro bahisemo neza, abenshi bayasoje barabonye akazi. Bakomeze bayabyaze umusaruro n’abatarabasha kuyiga babarebereho.”

Niyitanga Jean Pierre w’imyaka 26 uri mu basoje amasomo y’igihe gito yo guteka yabonye akazi, yari amaze amaze imyaka ibiri ari umushomeri nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye.

Uwase Justine wasoje amashuri atandatu abanza mu 2020 kubera kubura ubushobozi bwo kwishyurirwa ishuri n’ababyeyi, avuga ko yakomeje kureba kure asanga nta kazi azabona k’amashuri make yize, ahitamo kwiga imyuga ndetse na we ari mu basoje kandi babonye akazi.

Ati “Byose bisaba ubushake n’umuhati, kandi ntabwo twigaga twishyura, nk’uko nacikirije amashuri ku bwo kubura ubushobozi, ariko uyu munsi byose ndabyibonera biturutse mu mushahara mpembwa.”

Amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyi ngiro akomeje gufasha u Rwanda mu guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko, kuko kugeza ubu ababona akazi bayasoje bageze kuri 71% bavuye kuri 65% mu myaka ishize.

Mu ntangiriro za 2025 Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere tekiniki imyuga n’ubumenyingiro (RTB) rwagaragaje ko umubare w’abiga ayo masomo wageze kuri 43%, bavuye kuri 31% mu 2022. Intego ni uko ugera kuri 60%.

Imyuga ikomeje gufasha u Rwanda guhangana n'ubushomeri
Imyuga ikomeje gufasha u Rwanda guhangana n'ubushomeri