Ni ibikorwa AMIR yakoze ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) n’Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abaguzi mu Rwanda (ADECOR).
Ubu bukangurambaga bwatangiye ku wa 1 Werurwe, buzarangira ku wa 31 Werurwe 2026. Bwaranzwe n’icyumweru cyahariwe umuguzi wa servise z’imari binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘Consumer week mobilization campaign’.
Uyu mwaka hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti “Ibicuruzwa na serivise byiza, icyizere cy’umuguzi”.
Ibi bikorwa byakorewe mu turere twa Rubavu, Gakenke, Huye na Ngoma, aho byitabiriwe n’urubyiruko rukora imishinga mito n’iciriritse rurenga 800 rufashwa n’umushinga SERVE ugamije gufasha abagore n’urubyiruko rukora ubucuruzi, kumenya neza uburyo bwo gukoresha serivisi z’imari mu buryo bunoze kandi bubafasha guteza imbere ibikorwa byabo.
Abitabiriye ubu bukangurambaga baganirijwe ku burenganzira bw’abaguzi muri rusange, ariko by’umwihariko kuri serivisi z’imari.
Bigishijwe gukoresha neza inguzanyo, kwizigamira no gufata ibyemezo byiza bijyanye n’imikoreshereze y’imari.
Ku rwego rw’Igihugu, ibikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurengera Umuguzi, byayobowe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ibifite mu nshingano, binyuze muri RICA ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), AMIR, imiryango itegamiye kuri Leta n’abikorera.
Nubwo Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Uburenganzira bw’Umuguzi wizihizwa ku wa 15 Werurwe buri mwaka, mu Rwanda ibirori byo kuwizihiza ku rwego rw’Igihugu byabaye ku wa 18 Werurwe 2026 mu Karere ka Kicukiro bitewe n’uko ku wa 15 Werurwe uyu mwaka hari ku mpera z’icyumweru.
Uretse ibyo bikorwa, AMIR yagizemo uruhare muri uku kwezi kwa Werurwe, hanakozwe ubukangurambaga mu gihugu hose, burimo ibiganiro mu bitangazamakuru, ubukangurambaga mu baturage ndetse n’ibiganiro bigamije gufasha abantu kumenya uburenganzira n’inshingano byabo nk’abaguzi.
Abitabiriye ibi bikorwa bagaragarijwe ko kongera ubumenyi ku burenganzira bw’abaguzi ari ingenzi mu kubaka isoko rifitiwe icyizere, aho abaguzi baba bafite amakuru ahagije, ibigo bitanga serivisi bikorera mu mucyo n’inzego zibigenzura zikomeza gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko.

















