00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi bitabiriye Africa CEO Forum batangiye kugera mu Rwanda (Amafoto)

Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Robert Beugré Mambé na Perezida wa Guinée-Conakry, Mamadi Doumbouya bageze mu Rwanda aho bitabiriye inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika ndetse no hirya no hino ku Isi, izwi nka ‘Africa CEO Forum’

Robert Beugré Mambé ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bemeje ko bazitabira Africa CEO Forum iteganyijwe kuva ku wa 14-15 Gicurasi 2026 muri Kigali Convention Centre.

Ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ku wa 12 Gicurasi 2026, yakiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana.

Perezida wa Guinée-Conakry, Mamadi Doumbouya na we yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Gicurasi. Yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, wari uherekejwe n’abayobozi barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n’abandi.

Africa CEO Forum ni inama izenguruka mu bihugu bya Afurika. U Rwanda rugiye kuyakira ku nshuro ya gatatu kuko ku nshuro ya mbere rwayakiriye mu 2019, rwongera kuyakira mu 2024.

Itegurwa n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique, gifatanyije na Sosiyete y’Abasuwisi, Rainbow Unlimited izobereye mu gutegura inama zikomeye zijyanye n’ubukungu.

Ni inama mpuzamahanga ihuriza hamwe abavuga rikumvikana mu rwego rw’abikorera muri Afurika barimo abacuruzi bakomeye, abayobozi b’ibigo, abashoramari n’abandi.

Ikigo cy’Ubucuruzi na cyo cyemererwa kwitabira kigomba kuba nibura ku mwaka cyinjiza miliyoni 20 z’amayero.

Robert Beugré Mambé yakiriwe na Minisitiri Bizimana

Minisitiri w'Intebe Robert Beugré Mambé yakiriwe na Minisitiri Bizimana
Nyuma yo kuva ku Kibuga cy'Indege, Minisitiri Bizimana na Robert Beugré Mambé baganiriye
Robert Beugré Mambé yitabiriye inama ya Africa CEO Forum

Perezida Doumbouya yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo

Perezida Doumbouya yageze mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum
Perezida wa Guinee- Conakry, Mamadi Doumbouya yakiriwe na Minisitiri w'Ingabo Juvenal Marizamunda
Perezida Doumbouya aramukanya na Meya w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel
Perezida Doumbouya yeretswe itsinda ry'abayobozi bagiye kumwakira ku kibuga cy'indege
Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy'indege, Perezida Doumbouya na Minisitiri Marizamunda bagiranye ibiganiro

Special pages