00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agathe Kanziga yajuririye icyemezo gitegeka ko iperereza ku ruhare rwe muri Jenoside rikomeza

Umugore wa Habyarimana Juvenal, Agathe Kanziga yajuririye Urukiko Rusesa Imana mu Bufaransa ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire cyategetse ko iperereza ku ruhare uyu mugore akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi risubukurwa.

Uyu mugore wari umwe mu bagize Akazu kari ku isonga ry’abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangaje ko ubujurire bwe yabutanze ku wa 13 Gicurasi 2026.

Umunyamategeko wa Kanziga, Philippe Meilhac, yavuze ko umukiriya we nagera mu rukiko rusesa imanza azasaba ko icyemezo cy’urw’ubujurire gisuzumwa neza, ibizatuma kiba kiretse gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Ntazabura no kujyana ikibazo mu Rukiko rw’u Burayi rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu nibiba ngombwa.”

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ubujurire wafashwe ku wa 6 Gicurasi 2026 utesha agaciro uwari wafashwe n’abacamanza bo mu rwego rw’iperereza tariki ya 21 Kanama 2025, wo guhagarika iri perereza ryatangiye mu 2008. Bari basobanuye nta bimenyetso bihagije bigaragaza ko yagize uruhare muri Jenoside.

Ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa rishinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba (PNAT), ari na ryo ryahawe ububasha bwo gukurikirana ibyaha bya Jenoside, ryateye utwatsi uyu mwanzuro, rigaragaza ko hari ibimenyetso n’ubuhamya byirengagijwe, riboneraho gusaba ko byakwitabwaho.

Imiryango iharanira inyungu z’abaregera indishyi mu manza za Jenoside, mu 2008 yatanze ikirego mu Bufaransa, isaba ko Kanziga w’imyaka 83 y’amavuko akorwaho iperereza ku ruhare akekwaho ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Muri Gashyantare 2022, abacamanza bafashe icyemezo cyo gufunga iyi dosiye, bagaragaza ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko yaba yaragize uruhare muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Kubera ko Kanziga yakuwe mu Rwanda tariki ya 9 Mata 1994 hashingiwe ku itegeko rya François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa, iperereza ku ruhare rwe ryakozwe ku minsi itatu ibanza ya Jenoside.

Muri Nzeri 2024, PNAT yagaragaje ko iperereza kuri Kanziga ryakozwe ku bikorwa bike, ku gihe gito kandi humvwa abatangabuhamya bake.

PNAT yasabye ko hakorwa iperereza ku bikorwa bya Kanziga byo kuva tariki ya 1 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata 1994, imushinja n’ikindi cyaha cyo kugira uruhare mu mugambi wa Jenoside.

Nyuma y’umwanzuro wafashwe muri Kanama 2025, imiryango iharanira inyungu z’abaregera indishyi yagaragaje ko bitumvikana ko Kanziga atahamijwe kuba mu ‘Kazu’ kari kagizwe n’abo mu muryango wa Habyarimana n’inshuti za hafi bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ibimenyetso bihamya ko yakabagamo.

Iyi miryango yagaragaje ko abacamanza bashingiye uyu mwanzuro ku buhamya bwatanzwe n’abantu batavugwaho rumwe barimo Gaspard Musabyimana wafashwe nk’inzobere kandi bizwi ko yari mu buyobozi bwa RTLM, kimwe mu bitangazamakuru rutwitsi byabayeho mu mateka y’u Rwanda.

Musabyimana kandi yagaragajwe nk’umuntu washyigikiraga ibikorwa byo guhakana Jenoside kenshi, akanashyigikira ubutegetsi bwa Habyarimana, binyuze mu icapiro yashinze mu Bubiligi.


Special pages