Ibi Amb. Busingye yabigarutseho ku wa 31 Werurwe 2026 ubwo yasuraga ibikorwa by’Abanyarwanda bitabiriye imurikagurisha ry’ibyo kunywa n’ibyo kurya riri kubera mu Bwongereza.
Iri murikagurisha ryiswe ‘International Food & Drink Event 2026: IFE’ ryatangiye ku wa 30 Werurwe 2026, rirasozwa kuri uyu wa 1 Mata 2026. Riri kubera ahazwi nka ExCeL London.
U Rwanda ruhagarariwe n’abari mu rwego rw’ubuhinzi n’ibibukomokaho bagera kuri 20.
Mu kiganiro na IGIHE, Amb. Busingye, yavuze ko kwitabira amamurikagurisha nk’aya byafashije Abanyarwanda gutinyuka no kumenyekana kw’ibyo bakora.
Ati “Aho Abanyarwanda batangiye kugera hano, hari ibintu bigaragara twamaze kugeraho. Icya mbere ni ugutinyuka kw’Abanyarwanda, kuza bakagaragaza ibyo kurya n’ibyo kunywa bakora mu Rwanda. Icyo ni ikintu gikomeye cyane kuko dufite amateka, hari igihe tutazaga muri aya masoko, ariko urabona ko rwose abantu cyane cyane b’urubyiruko rwabihagurukiye, rwabijujukiye ruzi kubikora.”
Yakomeje avuga ko ikindi iri murikagurisha ryagaragaje ari uko ibicuruzwa by’u Rwanda bifite isoko ryagutse mu Bwongereza, ku buryo bigoye no kurihaza.
Ati “Ikindi cya kabiri ni isoko, abo twasuye bose, ahantu hose bari nabagezeho, icyo bambwira ni ikintu kimwe kandi bagihurijeho, hano hari isoko badashobora guhaza. Iki ni igihugu abantu badahinga, batunzwe n’ibintu batavana mu mirima yabo. Aho rero nasuye mu Banyarwanda bari hano, baba muri aba b’ibyo kurya n’ibyo kunywa, baba bariya b’ikawa, icyo bari kunyereka ni uko hari isoko badashobora guhaza.”
Amb. Busingye yagaragaje ko undi mwihariko u Bwongereza bufite ari uko bworohereza ubucuruzi mpuzamahanga, ku buryo kuba Abanyarwanda bagezayo ibicuruzwa byabo bitagoranye.
Yagaragaje ko icyo Abanyarwanda bakwiriye kwiga kugira ngo bigarurire iri soko n’abandi, ari uburyo bwiza bwo gupfunyika ibicuruzwa byabo, ku buryo bitangirika kandi bikagaragara neza.
Ati “Icyo Abanyarwanda bakwiga ni uburyo ibihigwa n’ibyo bakora bivuye mu buhinzi byongereweho agaciro, bibikwa, bisigasirwa, bishyirwa mu mapaki atandukanye kugira ngo haba mu ndege, haba mu bwato no mu maduka bidatakaza agaciro. Uburyo ibintu bibikwa ni ikintu gifite uburemere nk’ubw’ikintu ubwacyo urimo ugura, ndetse hari n’ubwo ari cyo kiba gikomeye kurusha.”
U Bwongereza bwatanga igisubizo
Ikindi Ambasaderi Busingye yagarutseho ni ingorane abacuruzi bari guhura na zo kubera intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ni intambara yahombeje cyane Abanyarwanda boherezaga imboga n’imbuto muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse n’ahandi.
Amb. Busingye yavuze ko u Bwongereza bushobora kubabera andi mahitamo mu gihe iyi ntambara itararangira.
Ati “Murabona ko ziriya nzira zo mu Burasirazuba bw’Isi zirimo ibibazo, hano hatanga igisubizo cyihuta cyane, hano honyine hari abambwiye ko bari kubabwira ko babazaniye ibintu none aha babigura, kandi muri aba bari hano hari abafite ibintu byabo n’ubundi boherezaga mu Burasirazuba bw’Isi. Iki rero tugifatanyije tukagihurizaho, mu gihe kitari kirekire hano hatanga igisubizo. Kuko isoko ry’aha ry’ibiryo cyangwa ibikomoka mu buhinzi, ntabwo isoko ry’aha warihaza.”
Amb. Busingye yavuze ko amakuru yahawe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), ari uko biri kuganirwaho kugira ngo Abanyarwanda babe bayoboka iri soko mu gihe ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati bitarakemuka mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo.


















































