Byabereye ku Ishami rya Kigali ry’iyi kaminuza ku wa 6 Werurwe 2026, hitegurwa kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore wizihizwa ku wa 8 Werurwe buri mwaka.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), Mutesi Scovia, yavuze ko bigihangayikishije kuba mu mashuri ya kaminuza hagaragara abakobwa benshi biga itangazamakuru ariko bikarangira batarikoze.
Ati ‘‘Imbogamizi ya mbere iba ihari ikomeye, ni imitere y’akazi kacu [...]. Iyo umuntu yari umukobwa wenda atitinya, yagera igihe cyo gushaka ugasanga uwo bagiye gushakana ntiyabanje kumuteguza ko ari umunyamakuru, akumva ari umuntu ukwiye kujya ku kazi Saa Tatu agataha Saa Kumi n’Imwe, kandi agomba gusoma akamuru ya nijoro.’’
‘‘Ntitwavuga ngo abantu babe abanyamakuru, bareke kuba abagore cyangwa ababyeyi. Ibyo byombi rero dufasha aba bakobwa kubategura kare, kugira ngo najya no mu kazi, niba yabonye n’umusore bakundana amubwire ati ‘Njye ndi umunyamakuru’, amenye ko asoma amakuru nijoro, amenye ko ashobora kuzinduka.’’
Iradukunda Ange, umukobwa wiga Itangazamakuru n’Itumanaho muri EAUR mu mwaka wa Kabiri, yabajije niba hari ikiri gukorwa kugira ngo hacike ihohotera rishingiye ku gitsina rikigaragara ko rikorerwa bamwe mu b’igitsinagore bakora itangazamakuru.
Umuyobozi wa ARFEM, Ingabire Egidie Bibio yavuze ko kuri ubu hishimirwa ko imyumvire Abanyarwanda bari bafite ku mugore ukora itangazamakuru igenda izamuka, anahamya ko hari byinshi byakozwe mu kumurinda ntihakomeze kugaragara ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa Abanyarwandakazi bakora uyu mwuga.
Ati ‘‘Amazina umugore yitwaga kubera ko yatinyutse yagiye kuri ‘micro’, yagiye kuri ‘camera’, yanditse, na byo ubona ko muri rusange byahindutse, noneho uyu mugore arareberwa mu gufatika kw’inkuru yakoze [...]. Gusa nta byera ngo de, urugendo n’ubundi rurakomeje. Mu rugendo rukomeje harimo kuba n’ubundi ihohotera rishingiye ku gitsina rikigaragara mu itangazamakuru, ariko na none umuntu akishimira ko hari ibyagiye bikemuka.’’
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri EAUR, Nzayurugo Albert Fils, yashimye ibiganiro ARFEM yahaye abakobwa bahiga, avuga ko ari uburyo bwiza bwo kubatinyurira umwuga.
Ubushakashatsi bwo mu 2024 ku Gipimo cy’Iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda, (Rwanda Media Barometer), bwagaragaje ko mu Ukuboza 2023, mu banyamakuru 409 bafite amakarita abemerera gukora uyu mwuga (Press Cards), 109 muri bo bangana na 26,6% bari abagore n’abakobwa.










