Ni uruganda ruzaba rugizwe n’imiyoboro ireshya na Kilometero 92 izubakwa munsi y’ubutaka mu Mirenge ya Kigali, Nyarugenge, Gitega na Muhima, noneho amazi yanduye aho kugira ngo abantu bajye bayamena mu myobo bacukuye bayayobore mu mpombo nini ziyajyane aho atunganyirizwa.
Byasobanuwe ko uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 12.000 z’amazi yanduye ku munsi. Biteganyijwe ko ku ikubitiro iyi miyoboro izaba ifite ubushobozi bwo gutwara amazi yanduye aturutse mu ngo zirenga 208.000.
Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yabwiye RBA ko uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2023.
Ati “Uwo mushinga rero uyu munsi uwari wawutsindiye yarananiwe, ni ibintu bidashimishije ariko ni ko byagenze, turagoragoza ariko tubona ko ananiwe. Zimwe mu mpamvu zatumye ananirwa harimo ko yagize amashyushyu yo gutsindira isoko. Muzi ko mu masoko iyo usabye amafaranga make ni wowe utsindira isoko.”
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2024/25 igaragaza ko muri Werurwe 2026, rwiyemezamirimo yari atararangiza igishushanyo mbonera kandi igihe cy’amasezerano cyararangiye.
Icyo gihe igishushanyo cyari kigeze kuri 90% ariko hamaze kwemezwa gusa 57%. Iyi raporo igaragaza ko rwiyemezamirimo atabashije kuzana abakozi b’inzobere, bituma WASAC ifata icyemezo cyo kutamwongerera amasezerano ahubwo itangira kumuca ibihano by’ubukererwe.
Minisitiri Dr. Gasore ati “Zimwe mu mpamvu yananiwe rero harimo gusaba amafaranga make cyane atajyanye n’agaciro k’ibyo azakoramo, anatangiye ntiyakwihuta, agira ubukererwe no mu gukora. Mu mishinga yacu gukererwa na ko guhinduka igihombo, kugeza ubwo tubonye ko bitagishoboka muri Gashyantare ni bwo twamuhagaritse ubu uwa mbere washyiraga mu bikorwa umushinga yarahagaze, turi kureba uburyo twabona undi tukongera tugatangira umushinga, binatewe n’ubwumvikane bwari buhari bw’aho amafaranga yari yaraturutse.”
MININFRA iteganya ko amazi yo mu bwiherero azaba atunganyirizwa mu ruganda rw’i Masaka ruzamara kubakwa mu mezi abiri ari imbere, ari ho amakamyo atwara amazi yanduye azajya ayajyana agatunganywa.
Ati “Iyo utaba uyatwara mu miyoboro yose ngo uyageze hariya bayatunganye, kuko intego ni ukuvuga ngo ya mazi avuye mu bwiherero urayatunganya abe amazi meza yongere asubire mu bishanga ariko yasukuwe ibindi bivuyemo bibe ifumbire. Ubwo dufite uruganda i Masaka ruri kuzura ariko turifuza no kuba dukoresheje hariya ku Giticyinyoni tukareba ko tutahashyira n’urundi kuko murabona Kigali ni nini, iri gukura yihuta, turatekereza ko urw’i Masaka rushobora kunanirwa vuba.”
Dr. Gasore yavuze ko hari kubakwa inganda zitunganya amazi yanduye yo mu bwiherero i Musanze, Karongi na Rusizi.
I Rubavu uwatsindiye isoko na we yahagaritswe muri Gicurasi 2026 kuko yananiwe kuwushyira mu bikorwa.
Imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2026/27 yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa 11 Gicurasi 2026, igaragaza ko urwego rw’amazi, isuku n’isukura rwagenewe miliyari 138,3 Frw.










