00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubuhinzi, ishami ry’u Rwanda

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubuhinzi (World Agriculutre Forum), ishami ry’u Rwanda.

Dr. Bagabe yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kuva mu Ukwakira 2024 kugeza muri Nyakanga 2025.

Itangazo ryasohowe na WAF rivuga ko nk’inararibonye mu buhinzi n’uruhererekane rw’ibiribwa, ubuyobozi bwe buzafasha iri huriro kugera ku byo ryiyemeje muri Afurika.

Riti “Dr. Bagabe azanye ubunararibonye, harimo kuba yarabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, no kuba ari inzobere ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye no gucunga ubuziranenge n’uruhererekane rw’ibiribwa bikomoka ku buhinzi.”

WAF ihuriyemo za guverinoma, abahinzi, ibigo by’ubucuruzi bikora ibijyanye n’ubuhinzi, inzobere n’ibigo bigamije guteza imbere ubuhinzi burambye binyuze mu guharanira ko hashyirwaho politiki inoze, koroshya ubucuruzi no guhanga ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga.

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WAF mu Rwanda

Special pages