00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Group na IFC byagiranye amasezerano yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri Afurika

Equity Group n’Ikigo Mpuzamahanga cya Banki y’Isi Gishinzwe Guteza Imbere Abikorera (IFC) byagiranye amasezerano y’ubufatanye yo guteza imbere imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, iy’ibigo bito n’ibiciriritse ndetse n’ijyanye n’ubuhanzi mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bwo Hagati.

Aya masezerano yasinyiwe i Kigali ku wa 13 Gicurasi 2026, impande zombi zumvikana guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kwimakaza ikoranabuhanga ndetse no kuzamura inkunga igenerwa abahinzi n’abarozi.

Binyuze muri aya masezerano, urwego rw’ubuhinzi muri Afurika ruzatezwa imbere kubera ko ababarizwa muri uru rwego bazajya bafashwa kubona inkunga yo kubafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Group, James Mwangi yavuze ko iyi banki izakoresha ubushobozi bwayo bwose mu kuzamura ibigo bito n’ibiciriritse, mu kubihugura ku bijyanye n’imari ndetse no kubyorohereza kubona inguzanyo kugira ngo bibashe kwiteza imbere ndetse binateze imbere Afurika muri rusange.

Yavuze ko impamvu aya masezerano azibanda ku guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri Afurika ari ukubera ko 70% by’imirimo itangwa muri Afurika ikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ati “70% by’imirimo itangwa muri Afurika ikomoka ku buhinzi n’ubworozi, guteza imbere umusaruro w’abahinzi bizazamura inyungu ndetse binagire akamaro ko gutanga akazi ku bantu benshi.”

Mwangi yatanze urugero rw’uburyo abahinzi b’icyayi bo muri Kenya bongereye agaciro kacyo bigatuma amafaranga binjizaga yiyongera cyane.

Yavuze ko mbere abahinzi b’icyayi binjizaga Amashilingi ya Kenya 30 ku kilo cy’icyayi, gusa nyuma yo kucyongerera agaciro harimo uburyo gihingwa bwa kinyamwuga, kugifunga neza ndetse n’ibindi byatumye ayo mafaranga yiyongera arenga Amashilingi ya Kenya 3.000.

Uyu muyobozi yavuze ko bagiye kongera amafaranga y’inguzanyo agenerwa imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, ku buryo mu 2030 inguzanyo zose iyi banki izajya itanga, 30% muri zo zizajya zigenerwa iyi mishinga .

Ati “Ubundi mu busanzwe banki nyinshyi zo muri Afurika zigena inguzanyo ya 3% mu mishinga y’ubuhinzi. Gusa twebwe twihaye intego ko izagera kuri 30% mu 2030. Impamvu twahisemo kuzayizamura kuri urwo rugero ni ukubera ko uru rwego rugira uruhare mu kuzamura umusaruro mbumbe w’ibihugu byo muri Afurika.”

Visi Perezida wa IFC muri Afurika, Ethiopis Tafara, yavuze ko bazagira uruhare muri aya masezerano binyuze mu gutanga inkunga, inama mu by’imari ndetse n’ubufasha mu guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Yagaragaje ko ibyo bizafasha ibi bigo bito n’ibiciriritse bikora ubuhinzi n’ubworozi kubona inguzanyo muri banki ku buryo bworoshye.

Tafara yerekanye uburyo ikoranabuhanga rigira uruhare mu gufasha imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi kubona inguzanyo muri banki.

Ati “Ibi bigo by’ikoranabuhanga mu buhinzi bikorana n’abahinzi mu gushaka amakuru ndetse ayo makuru akwifashishwa na banki nka Equity kugira ngo ibahe inguzanyo. Iyo banki ifite amakuru yizewe biroroha kugira ngo itange inguzanyo.”

Ubuyobozi bw’ibi bigo bwatangaje ko aya masezerano adashingiye ku guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’imishinga y’ibigo bito n’ibiciriritse gusa. Ahubwo ko binyuze muri aya masezerano, urwego rw’ubuhinzi muri Afurika bikaba byitezwe ko ruzagira uruhare mu guhanga imirimo ku rubyiruko rwinshi kuri uyu mugabane.

Muri rusange aya masezerano yubakiye ku bufatanye bwiza busanzwe buranga ibi bigo byombi kubera ko IFC ifite imigabane ingana na 7% muri Equity Group.

IFC izaha Equity Group inguzanyo ya miliyoni 400$ yo gufasha guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’imishinga mito n’iciriritse.

Aya masezerano yasinyiwe i Kigali ku wa 13 Gicurasi 2026
Equity Group na IFC byagiranye amasezerano yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri Afurika
Visi Perezida wa IFC muri Afurika, Ethiopis Tafara, yavuze ko bazagira uruhare muri aya masezerano binyuze mu gutanga inkunga, inama mu by’imari ndetse n’ubufasha mu guhangana n’ingaruka z’ibiza
Umuyobozi Mukuru wa Equity Group, James Mwangi yavuze ko iyi banki izakoresha ubushobozi bwayo bwose mu kuzamura ibigo bito n’ibiciriritse

Special pages