Igishanga cya Mishenyi kigiye gutunganywa mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindangurikire y’ikirere ndetse no guhanga imirimo itangiza ibidukikije ku rubyiruko rwo mu cyaro, CRCSP.
Ugamije kuzamura umusaruro w’abahinzi bo muri Gatsibo ubafasha guhangana n’imihindangurikire y’ikirere.
Uyu mushinga uzakorwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Koreya y’Epfo binyuze mu Kigo cyayo gishinzwe Iterambere, KOICA. Uzamara imyaka ine, kubera ko uzarangira mu 2029.
Biteganyijwe ko abantu barenga ibihumbi 31 bazungukira muri uyu mushinga, uzashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP).
Imiryango 6.500 igizwe n’abantu 31.250 izungukira muri uyu mushinga, ariko n’abandi barimo abubatsi bazawungukiramo.
Nyirabihoyiki Claudine ufite umurima ungana na hegitari 40 muri icyo gishanga, yavuze ko bahuraga n’ibibazo by’ibura ry’amazi byaterwagaga no kuba kidatunganyije neza bigatuma bahura n’ibihombo.
Ati “Iyo twabuze amazi ntabwo umusaruro wiyongera kubera ko ari make muri iki gishanga, gusa kuba kigiye gutunganywa hakubaka umuyoboro w’amazi n’ibindi bizakorwa twiteze ko umusaruro wacu uziyongera.”
Umuyobozi wa KOICA Rwanda, KIM Jinhwa, yavuze ko binyuze muri uyu mushinga hazashyirwaho isoko rizajya rigurishirizwamo umusaruro w’abahinzi bahinze muri iki gishanga.
Ati “Kubera uburyo twiteze ko umusaruro w’ubuhinzi uziyongera turateganya kuzashyiraho isoko rinini bazajya bagurishirizamo ibyo basaruye.”
Umuyobozi muri RAB, Nyiramutangwa Sarah, yavuze ko umushinga wa CRCSP ari igisubizo ku kibazo cy’imihindangurikire y’ibihe cyakundaga kwibasira abahinzi bo mu gishanga cya Mishenyi.
Ati “Uyu mushinga uje nk’igisubizo kirambye ku kibazo cyo guhangana n’imihindangurikire y’ibihe ndetse no guhanga imirimo ku rubyiruko rwo mu cyaro.”
Hazubakwamo urugomero runini ruzajya rufata amazi y’imvura akifashihwa mu kuhira hegitari 500 z’icyo gishanga, ibihembwe byose by’ihinga.
Abaturage bahinga imusozi bazatunganyirizwa amaterasi y’indinganire agera kuri hegitari 100 ndetse hanacibwe imirwanyasuri kuri hegitari 200 mu rwego rwo kurwanya igihombo cyaterwaga n’imihindangurikire y’ikirere.










