Raporo ya Guverinoma y’uko uturere twesheje imihigo ya 2024/2025 igaragaza ko uturere two mu Ntara y’Iburengerazuba twihariye imyaka 10 ya nyuma n’amanota ari munsi ya 71%.
Iyo raporo igaragaza ko uturere tumaze imyaka itatu ikurikiranye tuza mu myanya 10 ya mbere ari Gisagara, Gicumbi, Gatsibo na Rwamagana.
Utwazamuye amanota ni Ngoma, Gakenke, Nyamagabe na Nyagatare, naho Rulindo, Nyabihu, Kayonza, Rusizi, Rubavu tukaba twarasubiye inyuma.
Kuri uru rutonde Nyabihu ni ko karere kasubiye inyuma cyane kari ku mwanya wa 27 ari na wo wanyuma n’amanota 54,3%, Rutsiro ni iya 25 n’amanota 61%, Rubavu ni iya 24 n’amanota 62%, naho Ngororere ni iya 22 n’amanota 65%.
Mu ntara y’Iburengerazuba akarere kari hafi uhereye imbere ni Nyamasheke iri ku mwanya wa 13 n’amanota 71,9%, Karongi iri ku mwanya wa 17 n’amanota 67,4% mu gihe Rusizi iri ku mwaka wa 18 n’amanota 66,9%.
Guverineri Ntibitura yabwiye IGIHE ko batishimiye kuba Intara y’Iburengerazuba yarabaye iya nyuma mu mihigo, avuga ko byatewe no kudakorana no kudakurikirana uko bikwiye ariko ko bagiye gukosora kugira ngo mu
Ati “Tugiye kunoza igenamigambi rihuriweho no gutegurira hamwe imihigo y’ubutaha ku bazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, kugira ngo buri wese azabe yarakoze ibyo asabwa gukora; ikurikiranabikorwa rihoraho, bikazadufasha kumenya imbogamizi zagaragara mu ishyirwa mu bikorwa hakiri kare, kugira ngo zibe zakemurwa ku gihe. Icya gatatu ni ukurushaho gukora nk’ikipe imwe kuko nta wakwesa imihigo adafatanyije neza n’abandi".
Avuga ko byagaragaye ko hatabayeho gukurikirana neza ibyo abantu bahize ngo barebe ko bigana ku ntego bari bariyemeje.
Ishusho ya 2025 y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi Intara y’Iburengerazuba n’iya kabiri uturutse inyuma kuko ifite amanota 75,2% mu gihe iya nyuma y’Iburasirazuba ifite 73,6%.





