00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari abinjiza miliyoni 1 Frw ku kwezi: Icyayi mu byafashije abo mu Bisesero kwiyubaka no gukira ibikomere basigiwe na Jenoside

Abarokokeye mu Bisesero mu Karere ka Karongi bashimira ubuyobozi bwarebye kure bukabafasha guhinga icyayi kibinjiriza amafaranga buri kwezi mu gihe imisozi ya Bisesero yari yambaye ubusa ahandi hateye amashyamba badakuramo umusaruro ufatika.

Mu 2022 ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bufatanyije n’abafatanyabikorwa bwatangiye ubuhinzi bw’icyayi mu Bisesero. Icya mbere cyatangiye kwera ndetse umwe mu bahinzi bacyo yaguzemo imodoka.

Bisesero ni agace k’imisozi miremire kamenyekanye ku butwari bw’Abatutsi baho banze gutega ijosi barwanya Interahamwe bakoresheje amabuye, amacumu n’inkoni, bahangana n’amasasu.

Inkotanyi zikimara guhagarika Jenoside Bisesero yari yuzuye imirambo, inzu zarasenywe, inka zarariwe n’Interahamwe.

Kimwe mu byo Leta y’u Rwanda yihutiye gukora mu kugarura ubuzima n’icyizere mu Bisesero ni ukubaha inka, aho kuri ubu buri rugo rufite inka.

Perezida wa Ibuka akaba na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yashimiye ubuyobozi bw’aka Karere ko bwahinduye uburyo bwo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bukabinjiza mu rugendo rwo kureka kuba abagenerwabikorwa bagahinduka abafatanyabikorwa.

Ati “Turashimira ubuyobozi bwabashije gutera icyayi mu Bisesero, Abasesero bakaba barabashije kwigira. Ufata amafaranga make, tubivuga nta soni nta bwoba, ari mu bihumbi 100Frw ufata menshi ari muri miliyoni 1Frw, hari n’uwaguze imodoka”.

Gasimba Narcisse warokokeye mu Bisesero avuga ko nyuma ya Jenoside Leta yakuye Bisesero mu bwigunge.

Ati “Ubanza ari Imana ibabwira ngo murakora gutya. Ntirobanura. Batwubakiye amazu, baduha inka nubwo tutaraba abatunzi nk’aba kera ariko ntidusabiriza. Uretse gusaza ntitunanutse. Ni utu tubuto bazanye, ibi nabyo byari nk’igitutsi kuzana icyayi mu Bisesero, ariko baratwigishije turemera badufasha kugihinga none kiratwinjiriza amafaranga buri kwezi tumeze nk’abanyamishahara".

Sebirora Antoine avuga ko Jenoside ikimara guhagarikwa Bisesero yari amatongo n’imirambo nta muntu n’umwe uhatuye kuko n’uwari wararokotse yari yarimukiye mu masantere nka Gakuta, Mubuga na Gishyita aho Inkotanyi zibasha kubarinda.

Nubwo Bisesero iri hafi y’Uruganda rw’Icyayi rwa Gisovu, Leta ya Habyarimana ubuhinzi bw’icyayi yari yarabugarukirije mu Rushishi, ibeshya Abasesero ko icyayi kitahera, ihatera amashyamba yiganjemo pinusi kugira ngo inka zizabure ubwatsi bicwe n’ubworo.

Ati "Icyayi kiri hejuru y’ibihingwa byose. Ubu buri rugo buri kwezi tujya guhembwa. Njye mfite 1/2 cya hegitari ariko abafite ubuso bunini bagera kuri miliyoni Frw ku kwezi".

Kuva mu 2022 mu Bisesero hamaze guterwa hegitari 150 z’icyayi. Abahinzi batanga umurima bagatererwa icyayi ku buntu.

Icyayi kiri mu byafashije Abatutsi bo mu Bisesero kwigira no gukira ibikomere basigiwe na Jenoside

Special pages