Ni porogaramu zashyizwe hanze ku wa 8 Gicurasi 2026, aho hamuritswe porogaramu yiswe ‘Zamo Sport’, iyitwa ‘Duhuze RSVP’ na ‘Dusinye eSign’.
Zamo Sport ni porogaramu ifasha abantu bafite imikino bakina nk’umupira w’amaguru, basketball, volleyball n’ibindi kuyitegura, bakaba bashyiraho n’amarushanwa abahuza n’abandi bantu nk’ibigo, uturere n’ibindi.
Ni porogaramu yorohereza abantu basanzwe bafite indi mirimo bakora ariko bakunda gukina imikino runaka, kuko niba ari nk’irushanwa ushobora kumenya imikino yabanje uko yagenze, amanota amakipe afite n’ibindi. Iyo ari mu kigo imbere igufasha kumenya abakinnyi bahari, abadahari, gutegura imyitozo, guteranya amafaranga yo kugura ibintu runaka nk’ikipe n’ibindi.
Duhuze RSVP yo ifasha abantu gutegura ibirori, inama n’ibindi bintu bihuza abantu benshi, aho ushyiramo aho ibirori bizabera, amasaha, abatumirwa, niba basabwa no kwishyura ikagufasha gukusanya amafaranga no gutanga amatike y’abishyuye.
Dusinye eSign ni ikoranabuhanga rifasha abantu batari ahantu hamwe gusinya amasezerano mu buryo bw’ikoranabuhanga aho bashobora gusinya bakoresheje ‘souris’ cyangwa gusinya ahandi hantu nko ku rupapuro ukabifotora ukabishyira muri iri koranabuhanga ubundi uwo mukono akaba ari wo uzajya ushyirwa ku bintu byose ushaka gushyiraho umukono.
Umuyobozi wa Toplink Digital Ltd, Isengwe Aime Emmanuel, yavuze ko izi porogaramu ari izisubiza ibibazo byari bisanzwe biriho mu Rwanda aho nko gusinya ku nyandiko runaka byatwaraga igihe kuko hari igihe byasaba ko umwe mu basinya ajya aho undi aherereye cyangwa bakazamwohereza izo nyandiko ugasanga bifata igihe ariko muri Dusinye na eSign bizajya bifata amasegonda 30.
Ati “Hari nk’abantu wasangaga ari nk’ibintu bagiye kugura ariko bari hanze cyangwa mu yindi mirimo ku buryo atabona umwanya wo kujya gushaka za mpapuro ngo azisinyeho, muri eSign azajya amenyeshwa ko yakiriye impapuro zo gusinyaho ku mwirondoro we wujujwe hanyuma ahite asinya ubundi yongere zihite zisubira ku washakaga ko amusinyira.”
Akomeza agaragaza ko bari gusaba uburenganzira ku buryo inyandiko zasinywe muri iri koranabuhanga zajya ziba zemewe nko mu mategeko n’ahandi.
Umuyobozi muri Izyo Group, Bucyibaruta Fulgence, yavuze ko izi porogaramu zishobora kuba zifite izindi bisa ku Isi ariko ibyo ari byo baje gukemura kuko bwasangaga izo ziturutse ahandi hari igihe ziba zitizewe.
Ati “Hari nk’igihe wahuraga n’ikibazo uri gukoresha izo zo hanze ugasanga ubuze uko ubigenza, ubuze aho ubariza, ariko twe izi ni porogaramu zakorewe mu Rwanda, zikorwa n’Abanyarwanda, ndetse ugize ikibazo hari uburyo bworoshye bwo kuba wafashwa.”
Izi porogaramu hari gushakwa uburyo zashyirwa no mu Kinyarwanda kugira ngo zizorohereze abazikoresha kuzisobanukirwa ibyo bari kuzikoresha.









