Ni amafaranga yinjijwe binyuze mu koreza ibicuruzwa byose hamwe bifite uburemere bwa toni 8.113 kuva ku itariki 29 Ukuboza 2025 kugeza ku 02 Mutarama 2026.
Muri ibyo bicuruzwa harimo ikawa ingana na toni 846 yinjije 5.149.902$, icyayi gipima toni 647 cyinjije 1.849.650$ n’imboga zingana na toni 413 zinjije 350.657$.
Imboga zoherejwe mu bihugu birimo ibihana imbibi n’u Rwanda, u Bufaransa, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), u Budage, u Buholandi.
Hari kandi imbuto zipima toni 492 zinjije 600.024$ zoherejwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda n’ibyo muri Afurika, UAE, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Vietnam.
Indabo zoherejwe ni toni 16 zinjije 91.134$ zoherejwe mu bihugu birimo Niger, u Bwongereza n’u Buholandi.
Ibindi bikomoka ku buhinzi byoherejwe ni toni 5.541 byinjije 3.226.706$ byoherejwe mu bihugu byo muri Afurika birimo n’ibihana imbibi n’u Rwanda, Oman na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni mu gihe ibikomoka ku bworozi byoherejwe bipima toni 158 byinjije 233.803$ byoherejwe mu bihugu bya Afurika birimo n’ibihana imbibi n’u Rwanda.
NAEB yari iherutse gutangaza ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi u Rwanda rwohereje hanze hagati ya tariki 22 na 26 Ukuboza 2025 byapimaga toni 11.201 byinjije arenga miliyoni 15$.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku itariki 18 Ukuboza 2025 yatangaje ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga mu mwaka wa 2025 byari bimaze kwinjiriza u Rwanda arenga miliyoni 893,1$, angana na miliyari 1.301 Frw.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu 2024/25 ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byose byoherejwe mu mahanga byinjirije igihugu arenga miliyoni 893$, avuye kuri miliyoni 839$ mu 2023/24, bivuze izamuka rya 6,4%.
Muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha ubukungu (NST2), u Rwanda rufite intego ko amadovize yinjinzwa n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga azagera kuri miliyari 1.540$ ku mwaka bitarenze mu 2029.








