00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikorwa bya Tombola mu rwego rw’Igihugu byahawe ikigo gishya

Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko rwagiranye amasezerano y’imyaka 10 n’ikigo MOJA Rwanda Ltd yo gukora Tombola ku rwego rw’Igihugu, umusaruro uzavamo ukazashyirwa muri gahunda zifitiye akamaro abaturage mu gihugu hose.

Politiki y’Imikino y’Amahirwe mu Rwanda ivuga ko Tombola ari umukino w’amahirwe ukinwa mu gihe abawukina bagura amatike ashingiye ku mahirwe yo gutsindira ibihembo.

Umukino ukinwa mu buryo butandukanye harimo uburyo bwo guhuza imibare iri ku makarita yaguzwe n’imibare yatombowe, igurishwa ry’amatike ariho imibare, iyishyurwa ry’amafaranga no guhabwa nimero iri mu zitsinda, ikoreshwa ry’udupira turiho nimero no kuzihuza n’imibare iri ku makarita, kwandika imibare ku makarita.

Ubutumwa bwashyizwe kuri X ku wa 12 Gicurasi bugaragaza ko Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere, RDB, Afrika Jean-Guy n’Umuyobozi wa MOJA Group In Georges Boukazi basinye amasezerano y’imyaka 10 yo gukora tombora ku rwego rw’igihugu.

MOJA Group binyuze mu kigo cyayo MOJA Rwanda Ltd izakora Tombola ku rwego rw’Igihugu yubahiriza amabwiriza mpuzamahanga, ibyo yinjije bikazafasha muri gahunda zifitiye akamaro abaturage mu gihugu hose.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Mata 2026 ni yo yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Moja Rwanda Limited yerekeye imikorere ya tombola ku rwego rw’lgihugu.

Kugeza mu 2024, impushya 13 ni zo zari zigifite agaciro, ni ukuvuga ba nyirazo bemerewe gukora ibikorwa by’imikino y’amahirwe kubera icyorezo cya COVID-19 no kutubahiriza amasezerano mu cyiciro cy’imashini zinjizwamo ibiceri.

Muri izo mpushya zigifite agaciro, zirindwi zari izirebana no gutega bijyanye n’imikino, ebyiri zirebana na kazino, enye zirebana n’imikino y’amahirwe ikorerwa kuri murandasi na rumwe rureba Urwego rw’igihugu rushinzwe imikino y’amahirwe.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Afrca Jean-Guy n’Umuyobozi wa MOJA Group In Georges Boukazi basinye amasezerano y’imyaka 10 yo gukora tombora ku rwego rw’igihugu

Special pages