Ibi aba bahinzi babigarutseho ku wa 1 Mata 2026, ubwo hasurwaga ubwumishirizo buri kubakwa mu turere twa Bugesera na Nyagatare.
Umuhinzi witwa Mugabo Alain, utuye mu Karere ka Bugesera, uhinga urusenda kuri hegitari 15, yavuze ko yahombye miliyoni 3 Frw, kuko nta bwumishirizo buhagije afite bumufasha kumisha urusenda.
Yagize ati “Abahinzi b’urusenda duhura n’imbogamizi nyinshi ziduteza ibihombo ku musaruro tuba twabonye. Ubundi dusarura kabiri mu mwaka, ariko njye muri icyo gihe nahombye miliyoni 3Frw natewe n’uko nk’iyo twasaruraga, tukarurunda hamwe, rwarapfaga kuko ruba rutumye.”
Yavuze ko ubundi urusenda rugorana kuruhinga kuko rusaba ibintu byinshi birimo amazi menshi, n’aho rwumishirizwa. Ati “Ubushize twasaruye tone 2, ariko kuko rwari rurunze hamwe urwinshi rwarapfuye binteza igihombo.”
Ni imbogamizi ahuriraho na mugenzi we uhinga urusenda mu Karere ka Nyagatare, Hakizayezu Wellars, wavuze ko ayo bashora mu guhinga urusenda n’ayo bishyurwa ku kilo mu gihe basarura usanga bidahura.
Ati “Ubundi batwishyura amafaranga 500 Frw, nyamara hagomba kuvamo ayo kurusoroma ku kilo nyuma waza kubara ugasanga bingana n’igishoro kandi natwe tuba dukeneye kubona inyungu.”
Aba bahinzi biteze ibisubizo ku nyubako ziri kubakwa muri Bugesera na Nyagatare, ibizabafasha kumisha umusaruro w’urusenda bahinga ndetse bibafashe kurushaho kugabanya ibihombo bahura na byo.
Umuyobozi w’umushinga wo gufata neza ibiribwa no kunoza uruhererekane nyongeragaciro (SFVCM), Rusingizandekwe Aimable, yavuze ko biteze ibisubizo kuri ubu bwumishirizo buri kubakwa.
Ati “Gahunda ihari n’uko tugomba kugabanya ibihombo twaterwaga n’uko ubwumishirizo bw’urusenda budahagije. Uyu mushinga ugamije gufasha abahinzi kumisha urusenda n’ibitunguru no kubafasha kwirinda ibihombo.”
Rusingizandekwe yavuze ko ubwumishirizo bwubatswe i Kigali buzajya bwumisha urusenda gusa naho ubundi bwubatswe mu Turere turimo Bugesera, Rulindo, Nyagatare na Rubavu, bwo bufite ubushobozi bwo kuzumisha urusenda n’ibitunguru mu bihe bitandukanye.
Imibare ya NAEB igaragaza ko iyangirika ry’umusaruro w’urusenda rizava kuri 17,2% rigere kuri 8,7%, naho iry’ibitunguru rive kuri 15,4% rigere kuri 7,7% ndetse ivuga ko ubu bwumishirizo buzatangira gukoreshwa mbere y’uko umwaka urangira.
Uyu mushinga wo gufata neza ibiribwa no kunoza uruhererekane nyongeragaciro, watewe inkunga na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na Repubulika ya Korea, ariko kugeza ubu NAEB ikaba ari yo iri kuwushyira mu bikorwa.







