Iyo umaze kuba mukuru, bakubwira ko umuntu ungana nkawe atarari. Mbese kurira bifatwa nk’ikintu kidafite umamaro na mba. Abanyantege nke ni bo barira, Sibyo ra? Ariko ku bagabo amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.
Ukuri ni uko twibeshye cyane, kuko kurira ari ikintu cy’ingenzi kuri twe, haba ku mubiri no ku mitekerereze yacu. Reka nkubwire impamvu ubutaha niwumva amaso yawe azenzemo amarira kubera akababaro, uzayareka agatemba ku matama, aho gutemba ajya mu nda.
Abahanga muri siyansi bavuga ko habaho ubwoko butatu bw’amarira, kandi ibigize buri bwoko biba byihariye. Ubwoko bwa mbere ni ‘Basal tears’. Aya ni ya marira ahora mu maso agatuma atuma.
Ubwoko bwa kabiri ni ‘reflex tears’. Aya ni amarira tuzana iyo hagize igihungabanya imikorere y’amaso yacu, nk’iyo turi ahantu hari umwotsi mwinshi cyangwa umuyaga, hakagira agasimba katwinjira mu ijisho, cyangwa se turi gukata ibitunguru. Akamaro k’ayo marira ni ugusohora imyanda no kurinda amaso yacu. 99% by’ayo marira aba ari amazi.
Ubwoko bwa gatatu ni ‘emotional tears’ cyangwa se amarira turira kubera amarangamutima. Ashobora kuza kubera ko tubabaye, twishimye cyane, cyangwa duhangayitse. Ayo ni na yo marira dukunze kwirinda.
Amarira aterwa n’amarangamutima aba arimo imisemburo itandukanye. Iyo misemburo ni adrenocorticotropic, prolactin na leucine enkephalin. Gusohora iyi misemburo bidufasha gukira imihangayiko, gusohora amarangamutima mabi, gukira ibikomere n’uburibwe bwo ku mubiri no mu byiyumvo, kujya muri mood nziza, koza amaso no gusinzira neza.
Iyo tumaze kurira, ubwonko bwacu burushaho kwiyumvisha ikibazo turi gucamo no kugishakira umuti. Nanone kurira bishobora gufasha abandi kumenya ko tutameze neza maze bakadufasha. Mu gihe amarira y’ubwirinzi yoza amaso gusa, amarira y’amarangamutima yoza n’ubwonko.
Kuva tukivuka, dukoresha kurira kugira ngo twereke abandi ko dufite ikibazo. Ariko uko tugenda dukura bakatubuza kurira, tugera aho tukabifata nk’aho na byo ari ikibazo kandi nyamara ari igisubizo. Ubutaha nuhura n’ikibazo ukumva ugiye kurira, ntuzifate, uzarire.




