Rutsiro Honey yatangijwe mu 2017 yubakwa buso bwa metero kare 5000, mu 2018 rutangira gushyira umusaruro w’ubuki ku isoko.
Ubu rukorana na koperative eshanu z’aborozi b’inzuki zigizwe n’abavumvu 419. Muri aya makoperative habarurwa imizinga z’inzuki 3.300 ya gakondo n’imizinga 375 ya kizungu.
Abahanga mu by’ubworozi bw’inzuki bavuga ko imizinga gakondo ishobora gutanga umusaruro uri hagati y’ibilo bitanu na 10 ku mwaka, mu gihe imizinga ya kizungu itanga umusaruro uri hagati y’ibilo 35 na 40 ku mwaka.
Nubwo rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 180 z’ubuki ku mwaka, rutunganya toni 55 zihwanye na 32 % by’ubushobozi bwarwo.
Umuyobozi wa Rutsiro Honey, Nyirakamineza Marie Chantal yabwiye IGIHE ko impamvu uru ruganda rukora ku kigero cya 32% by’ubushobozi bw’uruganda, ibingana na toni 57.6, biterwa n’umusaruro w’ubuki ukiri muke.
Ati “Uyu munsi turakora ku kigero gitoya cyane kuko tugeze kuri 32% by’ubushobozi bw’uruganda, ibi byose bituruka ku musaruro w’ubuki ukiri muke. Mu gushaka ibisubizo twatangiye kongera imizinga ya kizungu kuko ari yo itanga umusaruro mwinshi.”
Nyirakamineza avuga ko nubwo umusaruro w’ubuki ukiri muke bishimira ko uruganda rwakemuye ikibazo cy’isoko ry’ubuki ku borozi b’inzuki ndetse runagira uruhare mu kubwongerera agaciro.
Ati “Nubwo umusaruro w’ubuki ukiri muke, abavumvu bafashijwe n’uruganda kubona isoko ry’ubuki ndetse babuzana bukongererwa agaciro bukabona kujya ku isoko.”
Kuva muri Kamena kugeza mu Ukwakira buri mwaka aba ari igihe cy’umusaruro mwinshi ku buryo uruganda rubasha kwakira umusaruro ugera kuri toni 45.
Ni mu gihe kuva muri Gashyantare kugeza muri Werurwe aba ari igihe cy’umusaruro muke aho uruganda rwakira toni 10.
Nyirakamineza agaragaza ko ubuvumvu bugikorwa mu buryo bwa gakondo kubera imyumvire y’ababukora, ibura ry’ibiti bitanga indabyo (ibyo kurya by’inzuki) bikiri inzitizi ku bworozi bw’inzuki.
Abavumvu kandi baracyabangamiwe n’ibikoresho byo muri uyu mwuga bigihenze n’amahugurwa kuri bo adahagije.i.
Nyirakamineza avuga ko mu gushaka ibisubizo by’izi mbogamizi batangiye gahunda yo kongera imizinga ya kizungu, aho umwaka ushize begetse imishya 45, ndetse no muri uyu bagiye kongeramo indi 45.
Biteganyijwe ko mu 2030 Rutsiro Honey izaba yaratangiye kohereza umusaruro w’ubuki mu mahanga, mu kwagura isoko ryabwo.
Mu kongerera agaciro ubuki bw’i Rutsiro, abaho banatangiye kubutunganyamo divayi izwi nka ‘Umunezero Wine’.
Rutsiro Honey ifite abakozi barindwi bahoraho, ikagira n’abakozi 15 badahoraho










