00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko yaje mu bigo bya mbere muri Afurika birimo gukura byihuse

Ikigo Inkomoko cyaje ku mwanya wa gatanu mu bigo byo muri Afurika birimo gukura byihuse, iba ikigo rukumbi cyo mu Rwanda kigaragara kuri uru rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Financial Times (FT).

Kuza kuri uru rutonde bigaragaza uburyo iki kigo gikomeje kwaguka muri Afurika n’uruhare kigira mu gufasha ibigo bito n’ibiciriritse bikora ubucuruzi, harimo na ba rwiyemezamirimo babarizwa mu bavanywe mu byabo, n’impunzi.

Iyi ni inshuro ya kabiri Inkomoko igaragaye kuri uru rutonde, aho yavuye ku mwanya wa munani mu mwaka ushize, igera ku wa gatanu muri uyu mwaka.

Inkomoko ifatanya n’ibindi byiciro birimo urubyiruko n’abagore, bagahabwa igishoro, ubujyanama mu mishinga no kubasha kugera ku masoko, hagamijwe kubaka ubukungu budaheza kandi buhamye muri Afurika.

Kuva yashingwa mu 2012, Inkomoko imaze gukorana na ba rwiyemezamirimo basaga 60.000 mu Rwanda.

Ifasha ba rwiyemezamirimo muri porogaramu zigera kuri 14 zirimo izikorerwa mu nkambi z’impunzi za Mahama, Nyabiheke, Kiziba, Mugombwa na Kigeme.

Umuyobozi wa Inkomoko mu Rwanda, Emmanuel Mugabo, yavuze ko kuza kuri uru rutonde ari ishema, ariko igikomeye ni uko bigaragaza umuhate n’ubudaheranwa bya ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda.

Yakomeje ati “Iyo ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse babonye igishoro gikwiye, ubumenyi, no kubasha kugera ku masoko, bateza imbere ibikorwa byabo, bagahanga imirimo, ndetse bigateza imbere amasoko. Kuza kuri uru rutonde bigaragaza ibishoboka mu gihe dushoye imari mu mahirwe ari aho abandi badapfa kubona.”

Inkomoko imaze kwagurira ibikorwa mu karere aho ifasha ba rwiyemezamirimo mu bihugu bya Kenya, Ethiopia na Sudani y’Epfo, no muri Afurika yo hagati by’umwihariko muri Tchad.

Kugeza ubu Inkomoko imaze gushora miliyoni zisaga 37.5 $, zafashije ba rwiyemezamirimo basaga 120,000, ndetse ibikorwa byayo bigera ku buzima bw’abantu barenga miliyoni 1.2 muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.

Uru rutonde rwakozwe na FT rugaragaraho ibigo byagize izamuka rifatika hagati y’imyaka ya 2021 na 2024.

Inkomoko iteganya gushora miliyoni $150 kugeza mu 2030, igafasha ba rwiyemezamirimo 550.000 bavanywe mu byabo hamwe n’imiryango baturanye, muri Afurika.

Uyu muryango uteganya gukomeza no kwagura uturere twa Afurika ukoreramo, gushimangira ibikorwa aho usanzwe ukorera no gukomeza gukurikirana iterambere ry’ibigo no guhanga imirimo nk’ibintu by’ingenzi biranga umusaruro wawo.

Inkomoko yaje mu bigo bya mbere muri Afurika birimo gukura byihuse

Special pages