Ibyo yabigarutseho kuri uyu wa 30 Werurwe 2026 ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’iminsi itatu iri kubera i Kigali, yo kwigira hamwe uburyo ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano ryakwimakazwa mu kwihutisha iterambere rya Afurika y’Iburasirazuba.
Ni inama ihurije hamwe abahagarariye ibihugu bigize EAC mu nzego z’ikoranabuhanga, ubuyobozi bw’uwo muryango ndetse n’abafatanyabikorwa bawo.
Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri Ingabire yagaragaje ko hari intambwe rumaze gutera mu gukoresha ikoranabuhanga harimo na AI mu gutanga serivisi z’ubuvuzi nko gukwirakwiza amaraso ndetse ko itenganyabikorwa ryerekana ko AI ishobora kugira uruhare rungana na 5% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu.
Yagaragaje ko ibindi bihugu bya EAC nka Tanzania na Uganda na byo byimakaje ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’imari, ariko avuga ko hari amahirwe umugabane wose ufite ukwiye kubyaza umusaruro kugira ngo AI iwuteze imbere.
Ati “Banki Nyafurika y’Iterambere igaragaza ko mu 2035 AI ishobora kongera ku musaruro mbumbe wa Afurika miliyari 1000$, igahanga imirimo y’ikoranabuhanga iri hagati ya miliyoni 35 na miliyoni 40 kandi ikinjiza imisoro igera kuri miliyari 150$.”
“Hano muri Afurika y’Iburasirazuba kandi na twe ihuzanzira rya telefone ngendanwa rishobora kugera ku buso bungana na 90% byaho hose ndetse n’abakoresha internet biyongereyeho 54% mu mwaka umwe. Nyamara uyu munsi usanga munsi ya 3% by’indimi zikoreshwa kuri internet ku Isi ari zo ziri mu ndimi zo muri Afurika. Dukwiye gushora byihutirwa mu kugira amakuru ari kuri internet mu Giswahili, Ikinyarwanda, Ikigande n’izindi ndimi za Afurika y’Iburasirazuba.”
Minisitiri Ingabire yagaragaje ko intambwe eshanu asanga EAC ikeneye kugira ngo iryo koranabuhanga by’umwihariko AI riyiteze imbere.
Ati “Icya mbere ni ugushyiraho amategeko ajyanye n’ubusugire bw’ibihugu byacu aho buri kimwe kigira ububasha bwo kugenzura uko AI yubakwa n’uko ikoreshwa muri serivisi zitandukanye ku butaka bwacyo kandi kikemererwa kugira ibyo kibaza abayubatse. Icya kabiri ni ugushyiraho ikigo cy’ubushakashatsi no guhanga ibishya cy’Akarere noneho ibihugu n’abikorera bakajya bashyiramo amafaranga.”
Minisitiri Ingabire yagaragaje ko indi ntambwe igomba guterwa ari ugushyiraho ibigo bitatu by’ububiko bw’amakuru yo kuri internet bifasha amakuru yo mu Karere kuboneka byoroshye mu ikoranabuhanga ariko bigakurikiza amategeko ya EAC yo kurinda no kubika amakuru.
Ikindi yagaragaje ni ugushyiraho amabwiriza ya EAC ajyanye no gukoresha AI ku buryo byorohereza ibihugu binyamuryango hagati yabyo, kuyemerera gukoreshwa mu nzego za Leta ndetse n’uburyo bwo kurengera abayikoresha ku buryo ikosa rikozwe rihanwa.
Intambwe ya gatanu Minisitiri Ingabire yagaragaje ni ugushyiraho uburyo bwo guhugura abantu babarirwa muri miliyoni hibanzwe ku rubyiruko n’abagore bo muri EAC noneho bakagira ubumenyi kuri AI kandi bakabihererwa impamyabumenyi.







