Ibi ni bimwe mubyo yagarutseho kuri uyu wa mbere, tariki 12 Mutarama 2026, mu Murenge wa Gisenyi ku kigo cy’Amashuri cya GS Amahoro, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kwimakaza isuku mu mashuri bwiswe ‘FresheriKuIshuri’, bwatangijwe mu gihugu hose muri iki gihembwe cya kabiri cy’amashuri.

Ati “Isuku ni indangagaciro, umunyeshuri uyifite arigaragaza, abanyeshuri bakarabye neza, bakambara ibimeshe, basa neza mu buryo bwose, kuko isuku atari ukwisukura gusa ahubwo ari ikimenyetso cyo kwiyubaha, ikinyabupfura no kuba witeguye kwiga neza amasomo yawe, ukayatsinda kuko uhorana furesheri, kandi iguha kugira ubuzima bwiza kuko bikurinda indwara ugatsinda mu ishuri. Mukeneye uburezi bufite ireme kugira ngo muzagire uruhare mu kwibeshaho no kubeshaho igihugu cyanyu mu iterambere ryacyo namwe ubwanyu.”

Yanaboneyeho kwibutsa ababyeyi n’abarezi ko ari bo isuku itangiriraho, kubera ko iyo bayishyize imbere muri gahunda z’ishuri bakayigira umuco, baha abanyeshuri urugero rwiza rwo gukurikiza.

Ati “Isuku mwumve ko ari ingenzi, muyigenzure mu kigo mufashe abana kuyigira, tubone uko dufatanyiriza hamwe kwimakaza uburezi bufite ireme, mu busitani, aho bategurira amafunguro, aho abana bacumbika, kwibuka ko atari iy’umunsi umwe.”

Minisitiri Habimana kandi yavuze ko ishuri ai ingenzi mu buzima, kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza.

Guverineri w’Intara y’iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, na we yibukije abitabiriye ubukangurambaga ko ishuri risukuye rikwiriye kugirwa ishingiro ry’uburezi bufite ireme n’iterambere ry’Igihugu.

Guverineri w’Intara y’iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yagaragaje ko ishuri risukuye rikwiriye kugirwa ishingiro ry’uburezi bufite ireme
Guverineri w’Intara y’iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yagaragaje ko ishuri risukuye rikwiriye kugirwa ishingiro ry’uburezi bufite ireme
Abanyeshuri bo kuri GS Amahoro muri Gisenyi basabwe kugira isuku umuco
Abanyeshuri bo kuri GS Amahoro muri Gisenyi basabwe kugira isuku umuco
Minisitiri Habimana yavuze ko umunyeshuri wagize isuku umuco ahora yifitiye icyizere
Minisitiri Habimana yavuze ko umunyeshuri wagize isuku umuco ahora yifitiye icyizere