Muri Kanama 2023, Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène yatangaje ko Itorero Indangamirwa rizajya ribera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera kubera ko gifite amacumbi ahagije, ateguza ko kizavugururwa kugira ngo cyuzuze ibisabwa.
Ku wa 11 Gicurasi 2026, MINUBUMWE yatangaje muri uyu mwaka ko iri torero rizabera i Gabiro kuva tariki ya 1 Nyakanga kugeza ku ya 10 Kanama kandi ko mu bazaryitabira haziyongeraho urubyiruko rwiga muri kaminuza n’amashuri makuru.
Ubusanzwe, Itorero Indangamirwa ryitabirwaga n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25 ariko muri uyu mwaka, rizitabirwa n’urufite imyaka iri hagati ya 18 na 23.
Itorero Indangamirwa ryatangiye mu 2008, rihuza urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga, abanyeshuri biga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda n’intore zabaye indashyikirwa mu Rugerero.
Abitabira Itorero Indangamirwa bahabwa amasomo agamije kububakamo indangagaciro, kirazira no kurangwa n’ubutore.
Uru rubyiruko kandi rwigishwa amateka y’u Rwanda, rugahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo ku ruhare rwagira mu iterambere ry’igihugu n’uko rwarinda ibyagezweho.
Abashinzwe umutekano bigisha uru rubyiruko amasomo y’ubwirinzi hifashishijwe imyitozo njyarugamba, bakarusobanurira uko imbunda ikoreshwa, ubumenyi bw’ibanze bw’uko urugamba rutegurwa n’amayeri yarwo.





