00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu mushinga w’uruganda rw’amazi ruzatanga meterokibe ibihumbi 150 ku Munsi muri Kigali

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko hari gutegurwa umushinga w’uruganda rw’amazi ruzaba rushamikiye ku kiyaga gihangano kiri ku rugomero rwa Nyabarongo II, ruzajya rutunganya meterokibe ibihumbi 150 ku munsi, rukazakemura ikibazo cy’amazi meza mu Mujyi wa Kigali.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda amazi meza agera ku baturage ku rugero rwa 82%.

Umujyi wa Kigali ubona meterokibe ibihumbi 140 by’amazi meza ku munsi, mu gihe ukeneye meterokibe ibihumbi 200 ku munsi.

Minisitiri Dr Jimmy Gasore yabwiye RBA ko hagati ya 2025 na 2026 hujujwe inganda eshanu mu turere dutandukanye tw’igihugu ndetse hari indi mishinga iteganyijwe kugeza ku baturage amazi meza.

Ati “Imwe mu mibare ihari mu midugudu yose y’igihugu, 82% ifite amazi, ikazagezwamo amazi 100% mu 2029.”

Biteganyijwe ko mu Mujyi wa Kigali hazongerwa umuyoboro wa Nzove, hakubakwa uruganda rwa gatatu ruzatanga meterokibe ibihumbi 25, uruganda rwa Karenge ruri i Rwamagana ruzajya rutanga meterokibe ibihumbi 48 ku munsi, ndetse n’uruganda rw’amazi rwa Masaka ruzatanga meterokibe ibihumbi 20 z’amazi.

Ati “Turi no kwiga umushinga munini cyane ushobora gutangazwa na wo muri iyi minsi mike ariko turacyaganira n’abo dushobora gufatanya wo nituwushobora uzahita ukemura ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Kigali burundu. Iyi yindi tuvuga igenda ifasha ariko ari nko kuvuga ngo tugerageze gukora ibishoboka. Uyu mushinga rero na wo waba uri kuri Nzove, tukagira meterokibe ibihumbi 150 ku munsi. Ni ukuvuga ngo ntitwazongera kuvuga ngo amazi ntahagije muri Kigali, twasigara turwana n’imiyoboro yacitse ariko twavuga ngo ikibazo cy’amazi ahagije kirakemutse.”

Yasobanuye ko uru rugomero rushya ruzaba ruvana amazi mu kiyaga gihangano kiri kubakwa ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II, ukazafasha Umujyi wa Kigali kubona amazi meza ahagije.

Dr Gasore yashimangiye ko mu gihe cy’icyumweru kimwe Leta izaba yasinye amasezerano n’abagomba kurwubaka, ariko ngo bidahise bikorwa hashakwa abandi uru ruganda rukubakwa.

Amazi meza mu ntara…

Dr Gasore yasobanuye ko mu Burasirazuba bazabona amazi yatunganyijwe n’Uruganda rwa Karenge, urwa Ngoma River ruzatanga meterokibe 12, n’uruganda rw’amazi rwa Muhazi icyiciro cya kabiri.

Uruganda rwa Karenge ruzava ku gutanga meterokibe ibihumbi 12 ku munsi rujye rutanga meterokibe ibihumbi 48 ku munsi.

Ati “Aho twavuga ko tugikeneye gushyira imbaraga ni muri Kirehe. Imishinga ikenewe irazwi ariko ntiturashobora kuyibonera uburyo bwo gutangira kuyishyira mu bikorwa.”

Hateganyijweyo uruganda rwitwa Rwagitugusa, Sake, Kirehe na Muvumva zose zitarabonerwa ubushobozi ngo zitangire kubakwa.

Mu Majyepfo hateganyijwe uruganda ruzajyana n’imiyoboro ihuza Higiro-Kigembe-Mukindo muri Gisagara, urwa Kagaga muri Muhanga, umuyoboro w’amazi wa Nyaruguru-Huye-Gisagara uzava i Nyaruguru ukageza amazi meza mu turere dutatu.

Ministiri Dr Gasore yavuze ko iyi miyoboro yose izarangira mu 2027/2028 mu gihe uruganda rwa Busogwe ruzarangira mu 2029.

Mu Majyaruguru hari umuyoboro wa Volcano Belt ugeza amazi mu Turere twa Musanze, Rubavu, Nyabihu na Rutsiro na Kivu Belt igeza amazi muri Karongi n’ahandi kandi imishinga myinshi yarangije kubakwa.

Ati “Igihugu cyose twavuga ko dufiteyo imishinga iri kuzana amazi, ubwo tuvuga inganda n’imiyoboro iyishamikiyeho ijya kugeza amazi ku baturage.”
Imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2026/27 yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa 11 Gicurasi 2026, igaragaza ko urwego rw’amazi, isuku n’isukura rwagenewe miliyari 138,3 Frw.

Uruganda rw'amazi ruzubakwa rukura amazi muri iki kiyaga ruzaba rutanga metero kibe ibihumbi 150 ku munsi
Urugomero rwa Nyabarongo II rwatangiye gukorwaho ikiyaga ari na cyo kizafasha kubona amazi azubaka uruganda rushya ruzahaza Kigali

Special pages